Minisitiri w'intebe w'Ubuhinde yavuze ko bugiye gufungura ibiro by'ubuhagarariye 18 muri Afurika

Narenda Modi ni Minisitiri w'intebe w'Ubuhinde kuva mu mwaka wa 2014

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu,

Narenda Modi ni Minisitiri w'intebe w'Ubuhinde kuva mu mwaka wa 2014

Narenda Modi, Minisitiri w'intebe w'Ubuhinde, yavuze ko iki gihugu giteganya gufungura ibiro by'ugihagarariye 18 muri Afurika, mu gisa nk'ubushake bw'iki gihugu cyo muri Aziya bwo gushinga imizi kuri uyu mugane w'Afurika.

Bwana Modi yavuze ibi mu ijambo yagejeje ku nteko ishingamategeko ya Uganda kuri uyu wa gatatu.

Ni ryo jambo rya mbere Minisitiri w'intebe w'Ubuhinde ukiri ku butegetsi agejeje ku nteko ishingamategeko ya Uganda.

Yashimye gahunda ya Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yo gushishikariza Abanya-Uganda bafite inkomoko muri Aziya kugaruka muri Uganda nyuma yaho benshi birukaniwe muri iki gihugu ku butegetsi bwa Idi Amin mu myaka ya 1970.

Bwana Modi yagize ati:

"Abantu bacu bari mu bigize amapfundo ahuriza hamwe Uganda n'Ubuhinde."

Yabwiye Bwana Museveni ati:

Skip Podcast and continue reading
Podcast
Ikiganiro cy’abagore

Ikiganiro cy’abagore kuri BBC Gahuzamiryango

Inkurikirane

End of Podcast

"Ubuyobozi bufite icyerekezo bwawe bwafashije Abanya-Uganda bafite inkomoko mu Buhinde kugaruka bakongera kubaka igihugu bakunda cyane."

Bwana Modi yavuze ko Ubuhinde buzateza imbere ishoramari muri Afurika, kandi bugafungurira Afurika isoko ryabwo "mu kurushaho koroshya guhahirana n'Ubuhinde."

Yongeyeho ko Abahinde barenga ibihumbi 6 bakora mu bikorwa by'umuryango w'abibumbye byo kubungabunga amahoro muri Afurika.

Yavuze ko 160 muri bo baguye muri ibi bikorwa byo kubungabunga amahoro - umubare yavuze ko uri hejuru cyane kurusha uw'ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.

Yavuze ko bibiri bya gatatu by'Abahinde ndetse n'Abanya-Uganda, bafite imyaka iri munsi ya 35 y'amavuko.

Ati: "Niba ejo hazaza ari ah'urubyiruko, iki ni cyo gihe cyo kuhubaka."

Bwana Modi yanahishuye gahunda yo kubaka ikigo ndangamuco kizitirirwa Umuhinde Mahatma Gandhi wahirimbaniye ubwigenge bw'Ubuhinde.

Kizubakwa mu mujyi wa Jinja uri mu burasirazuba bwa Uganda, ku isoko y'uruzi rwa Nili.