Nyir'ikinyamakuru The New York Times yasabye Perezida Trump kutita abanyamakuru "abanzi ba rubanda"

Bwana Trump yavuze ko inama ye na Bwana Sulzberger nyir'ikinyamakuru The New York Times yagenze "neza cyane" Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Bwana Trump yavuze ko inama ye na Bwana Sulzberger nyir'ikinyamakuru The New York Times yagenze "neza cyane"

Nyir'ikinyamakuru The New York Times cyo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yasabye Perezida Donald Trump w'Amerika kureka gukomeza kwita abanyamakuru "abanzi ba rubanda", avuga ko gukomeza kubivuga "byateza urugomo" rwibasira ibitangazamakuru.

AG Sulzberger yatangaje ibyavugiwe muri iyi nama y'ibanga, nyuma yaho Bwana Trump yari amaze kubitangaza muri rubanda abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.

Mu butumwa bwe bwa mbere kuri iyi ngingo, Bwana Trump yabanje kuvuga ko iyi nama yabo yagenze "neza cyane".

Ariko nyuma yaho yashinje itangazamakuru gushyira ubuzima bw'abaturage mu kaga mu buryo abanyamakuru batangaza inkuru zabo.

Mu butumwa bwe bwa mbere, Bwana Trump yagize ati:

"Namaze igihe kirekire nganira ku murundo w'ibinyoma bitangazwa n'itangazamakuru n'uburyo ibi binyoma byagezeho bikajya mu nteruro 'Abanzi ba Rubanda'. Birababaje!"

Ntabwo yigeze avuga ko kuba na we akunze gukoresha iyo nteruro, nabyo byaragize uruhare mu kuyikwirakwiza ku isi.

Ikinyamakuru The New York Times cyahise gisohora itangazo, kivuga ko cyafashe umwanzuro wo "gusubiza ku nyito perezida yahaye ikiganiro" bagiranye.

Bwana Sulzberger - nyir'iki kinyamakuru The New York Times - yavuze ko yemeye kugirana inama na Bwana Trump agambiriye kumugezaho impungenge ku magambo ye "arwanya itangazamakuru mu buryo bukomeye."

Yavuze ko yabwiye Bwana Trump ko interuro "amakuru y'ibinyoma" akunze gukoresha "atari ukuri". Ariko yavuze ko atewe impungenge cyane n'ukuntu Bwana Trump yita abanyamakuru "umwanzi wa rubanda."

Bwana Sulzberger yagize ati:

"Namuburiye ko iyi mvugo rutwitsi iri kugira uruhare mu kwiyongera kw'inkecye zishyirwa ku banyamakuru ndetse izateza urugomo."

Bwana Sulzberger yanavuze ko yabwiye Bwana Trump ko iyo mvugo ye ikomeje gukoreshwa by'umwihariko mu bindi bihugu, aho ubutegetsi buyikoresha mu rwego rwo kuniga ubwisanzure bw'itangazamakuru ndetse no mu guhohotera abanyamakuru.

Nyuma y'iryo tangazo, Bwana Trump yabaye nk'usubiza, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.

Yavuze ko iyo ibitangazamakuru bitangaje amakuru ajyanye n'imikorere ya leta, baba bashyize mu by'ukuri ubuzima bwa benshi mu kaga, atari gusa abanyamakuru.

Yanavuze ko itangazamakuru rirwaye virusi yo kumwibasira, ryandika inkuru mbi no ku bintu ubundi yitwayemo neza.