Amerika yavaniyeho Urwanda inyungu rwavanaga muri AGOA kubera amahoro kuri caguwa

Imyenda ya caguwa

Ahavuye isanamu, AFP

Leta zunze ubumwe za Amerika zashyize mu bikorwa icyemezo zari zarafashe cyuko bimwe mu bicuruzwa Urwanda rwohereza muri Amerika bitazongera kuvanirwaho amahoro binyuze mu masezerano y'ubucuruzi hagati ya Afurika na Amerika azwi nka AGOA.

Perezida Donald Trump yategetse ko hatangira gukurikiza icyemezo kivanaho inyungu Urwanda rwari rufite mu kwohereza bimwe mu bicuruzwa muri Amerika nyuma y'amezi atandatu ahuye na Perezida Paul Kagame akavuga ko ari inshuti ye.

Iki cyemezo kikaba cyarafashwe nyuma yaho Urwanda ruzamuye cyane amahoro rwaka ku myenda n'inkweto byambawe biva mu mahanga bizwi cyane ku izina rya caguwa.

Imwe muri iyo myenda n'inkweto bikaba biva muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu,

Imyenda ya caguwa mu isoko nk'iri rya Gikomba muri Kenya iboneka henshi muri Afurika.

Leta ya Amerika ivuga ko Urwanda rwananiwe gukurikiza ibisabwa n'amasezerano ya AGOA yashyizweho umukono hashize imyaka 18.

Akaba yari amasezerano atuma Afurika ishobora kohereza ibicuruzwa byinshi muri Amerika.

Muri 2016, ibihugu byo muri Afurika y'uburasirazuba bya Kenya, Tanzania n'Urwanda byiyemeje kugabanya imyenda n'inkweto bya caguwa biva mu mahanga muri gahunda yo kurinda inganda zikora imyenda zo muri ibyo bihugu.

Insiguro y'amajwi,

Imvo n'imvano ku myenda n'inkweto bya caguwa

Kenya na Tanzania byaje kwisubiraho nyuma yaho Amerika ivuze ko ishobora guhagarika bimwe mu bicuruzwa byoherezayo.

Urwanda rwoherezaga muri Amerika ibicuruzwa bitakwagaho amahoro bikoze mu myenda, ibintu by'ubukorikori bitandukanye bikoze mu mpu, inkweto ndetse n'uduseke.

Urwanda ruvuga ko muri rusange rwungukiraga muri AGOA amafaranga angana hafi na miliyoni imwe y'amadolari ku mwaka.

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu,

Perezida Kagame na Perezida Trump igihe bahuriraga mu Busuwisi.

Perezida Trump na mugenzi we w'Urwanda, Paul Kagame baganiriye ku byerekeranye n'ubucuruzi igihe bahuriraga mu Busuwisi mu mpera z'ukwezi kwa mbere.

Ariko ntabwo bigeze bavuga ku kibazo cya caguwa.

Amerika ivuga ko Afurika ihagaritse kugura imyenda ya caguwa bishobora kugira ingaruka ku kazi k'abanyamerika bagera ku bihumbi mirongo ine.