Perezida wa Venezuela "yarokotse igitero cy'indege ntoya yitwara nta mupilote"

Perezida Maduro (uri hagati) n'umugore we Cilia Flores (ibumoso) ni uku bitwaye ubwo bumvaga ikintu giturika cyomongana cyane mu birori bya gisirikare Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Perezida Maduro (uri hagati) n'umugore we Cilia Flores (ibumoso) ni uku bitwaye ubwo bumvaga ikintu giturika cyomongana cyane mu birori bya gisirikare

Perezida Nicolás Maduro wa Venezuela aravuga ko yarokotse igitero cyageragezaga kumuhitana gikoresheje ibiturika biri mu ndege ntoya zitwara nta mupilote.

Bwana Maduro yari ari kugeza ijambo ku mbaga mu birori bya gisirikare mu murwa mukuru Caracas ubwo icyo cyibazwa ko ari igitero cyabaga.

Videwo y'uko uwo muhango wagendaga imbona nkubone, igaragaza Bwana Maduro ararama akareba hejuru ikubagahu - yumiwe - ndetse ikanagaragaza abasirikare babarirwa mu macumi bafashamo bakayabangira ingata.

Bwana Maduro yashinje igihugu gituranyi cya Colombia kuba ari cyo kiri inyuma y'iki gitero - ikirego Colombia yahakanye ivuga ko "kidafite ishingiro."

Abategetsi bo muri Venezuela bavuze ko abasirikare barindwi bahakomerekeye, naho abandi bantu benshi batabwa muri yombi nyuma yaho.

Ibi byabaye ubwo Bwana Maduro yari mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 81 y'igisirikare cya Venezuela.

Minisitiri Jorge Rodriguez ushinzwe itumanaho muri Venezuela, yavuze ko indege ntoya ebyiri zitwara nta mupilote zipakiyemo ibintu biturika zasandariye hafi y'aho Perezida Maduro yari ahagaze.

Nyuma yaho, Bwana Maduro yagejeje ijambo ku baturage ba Venezuela agira ati:

"Ikintu kiguruka cyaturikiye hafi yanjye, kiraturika cyane. Nyuma y'amasegonda macye, ikintu cya kabiri nacyo cyaturitse."

Amafoto yo ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abashinzwe kurinda Perezida Maduro bamukikije, bamukingiriza n'ibintu bitamenwa n'amasasu nyuma y'icyo byibazwa ko ari igitero.

Ibindi bisa n’ibi