Habaye ibikorwa by'urugomo ubwo ingabo zoherezwaga ahatuwe n'Abasomali muri Ethiopia

Abasirikare bagabwe ahitwa Jigjiga, umurwa mukuru w'akarere gatuwe n'Abasomali bo muri Ethiopia
Image caption Abasirikare bagabwe ahitwa Jigjiga, umurwa mukuru w'akarere gatuwe n'Abasomali bo muri Ethiopia

Habaye urugomo mu mujyi uri mu burasirazuba bwa Ethiopia nyuma yaho ingabo ziwugezemo zigafata ibice byawo by'ingenzi birimo n'ahakorera inteko ishingamategeko y'aho hantu.

Abasirikare bagabwe ahitwa Jigjiga, umurwa mukuru w'akarere gatuwe n'abasomali bo muri Ethiopia, nyuma yaho habaye igisa nk'ubushyamirane hagati y'abategetsi b'inzego z'ibanze ndetse n'abo ku rwego rwo hejuru muri leta.

Abigaragambyaga batwitse kiliziya banasahura amaduka, banibasira abatari abo mu bwoko bw'Abasomali.

Leta ya Ethiopia iherutse gushinja abategetsi bo muri aka karere kuba batubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Higeze no kuba amakimbirane ashingiye ku buryo umusaruro w'ibikomoka kuri peteroli wo muri aka karere usaranganywa abagatuye.

Nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru Reuters, abasirikare ba Ethiopia bageze muri aka karere ku wa gatanu nijoro, barwana n'abashinzwe kurinda umutekano w'ibanze muri aka gace.

Aba bashinzwe umutekano wo mu nzego z'ibanze bakaba bavugwaho kuba baragize uruhare mu bushyamirane bushingiye ku moko n'akarere ka Oromia gahana urubibi n'aka gatuwe n'Abasomali - ababarirwa mu magana bahasiga ubuzima.

Ibindi bisa n’ibi