Abashakashatsi bo mu Bwongereza bavumbuye ko amashu ashobora kuvura kanseri

Abashakashatis bavumbuye ko iyo amashu ageze mu mu nda mu gihe cy'igogora, yiremamo ibinyabutabire birwanya kanseri Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Abashakashatis bavumbuye ko iyo amashu ageze mu nda mu gihe cy'igogora, yiremamo ibinyabutabire birwanya kanseri

Abahanga mu bumenyi bo mu Bwongereza bavuze ko bavumbuye impamvu imboga zimwe na zimwe nk'amashu zishobora kugabanya ibyago byo kurwara kanseri y'amara.

Ntabwo byigeze bishidikanywaho na rimwe ko amashu n'izindi mboga rwatsi zo mu bwoko bumwe nayo ari nziza ku mubiri w'umuntu, ariko igisobanuro cyabyo cyari kitaraboneka.

Itsinda ry'abashakashatsi bo mu kigo the Francis Crick Institute kiri mu murwa mukuru w'Ubwongereza, London, bavumbuye ko iyo amashu ageze mu nda mu gihe cy'igogora, yiremamo ibinyabutabire birwanya kanseri.

Ikigo cy'ubushakashatsi ku ndwara ya kanseri mu Bwongereza cyasabye ko abantu barya imboga ku bwinshi.

Ubushakashatsi bw'aba bahanga mu bumenyi bo mu Bwongereza bwibanze ku kuntu imboga zihindura imiterere y'amara, babikora biga uburyo imbeba n'amara mato cyane bikurira mu cyumba cy'ubushakashatsi.

Cyo kimwe n'uruhu, amara akomeza kugenda yiyuburura - cyangwa yiremarema - mu gihe kimara hagati y'iminsi ine n'itanu.

Ariko uku guhora amara yiyuburura kugomba kugenzurwa cyane, bitaba ibyo bigatera kanseri cyangwa ubushye mu nda.

Rero ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cy'ubuganga cya Immunity, bugaragaza ko ibinyabutabire byo mu mboga rwatsi nk'amashu n'izindi zo muri ubu bwoko ari ingenzi mu gukumira ko ibyo biba.

Dogiteri Gitta Stockinger, umwe muri aba bashakashatsi, yagize ati:

"Amashu ariko nta kuyahisha cyane."

Ibindi bisa n’ibi