Umunya-Ghana Kofi Annan wayoboye ONU yitabye Imana afite imyaka 80 y'amavuko

Annan ni we Munyafurika w'umwirabura wabaye umunyabanga mukuru wa ONU

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu,

Annan ni we Munyafurika w'umwirabura wabaye umunyabanga mukuru wa ONU

Amakuru atangwa n'abanyapolitiki bahagarariye ibihugu byabo, aravuga ko Kofi Annan wigeze kuba umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye akanatsindira igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobeli, yitabye Imana.

Umuryango uhuriwemo n'abahagarariye ibihugu byabo wamwitiriwe, wasohoye itangazo ugira uti:

"Yatabarutse mu mahoro kuri uyu wa gatandatu nyuma yo kurwara igihe gito."

Annan ni we Munyafurika w'umwirabura wa mbere wabaye umunyamabanga mukuru wa ONU. Yayoboye manda ebyiri, guhera mu mwaka wa 1997 kugera mu wa 2006.

Uyu muryango wa Kofi Annan Foundation, wongeyeho ko yari "umunyapolitiki mpuzamahanga kandi wumvaga isi nk'iy'abantu bose waharaniye mu buzima bwe bwose ko isi ibamo gushyira mu gaciro n'amahoro byisumbuyeho."

Uyu muryango wavuze ko "ahabaga hari ibyago hose cyangwa hacyenewe ubufasha, yahagera agakora ku mitima ya benshi kubera ukuntu yumvaga akababaro k'abandi yishyira mu kigwi cyabo. Yashyiraga imbere inyungu z'abandi, akagira umutima mwiza, ubwuzu n'ubuhanga mu byo yakoraga byose."

Yitabye Imana ari i Genève mu Busuwisi, aho yari amaze imyaka aba.

Skip Podcast and continue reading
Podcast
Ikiganiro cy’abagore

Ikiganiro cy’abagore kuri BBC Gahuzamiryango

Inkurikirane

End of Podcast

Nyuma yo kuba umunyamabanga mukuru wa ONU, Annan yabaye intumwa yihariye ya ONU muri Syria, ayobora ibikorwa bigamije guhosha amakimbirane biciye mu mahoro muri icyo gihugu.

Igihe yari umunyamabanga mukuru wa ONU, cyahuriranye n'intambara yo muri Irake ndetse no gukara kw'icyorezo cya SIDA.

Mu mwaka wa 2001, yatsindiye igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobeli. Yashimiwe gufasha ONU kwivugurura mu mikorere.

Kofi Annan yavuze ko kuri we ikintu gikomeye mu byo yagezeho byose mu kazi ke muri ONU, ari gahunda y'imbatura-bukungu ikubiye mu ntego z'ikinyagihumbi, irimo gahunda zitandukanye nko kugabanya ubukene n'impfu z'abana.

Hari ibyo yanengwaga

Ariko abamunenga - barimo na leta y'u Rwanda - bavuga ko ONU yananiwe guhagarika Jenoside mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Icyo gihe yari akuriye ibikorwa bya ONU byo kubungabunga amahoro ku isi.

Antonio Guterres, umunyamabanga mukuru wa ONU uriho kuri ubu, ni umwe mu bakomeje kohereza ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa Bwana Annan.

Mu itangazo yasohoye, Bwana Guterres yavuze ko Bwana Annan yari "imbaraga ziyobora abandi mu gukora icyiza."