Abaforomokazi 16 bo mu ishami ryita ku ndembe mu bitaro byo muri Amerika batwitiye rimwe

Bamwe muri aba baforomokazi bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru ku wa gatanu, batebya bavuga ko bacuze umugambi hamwe wo guhabwa ikiruhuko ku munsi mukuru wa Noheli Uwufise ububasha kw’isanamu BANNER HEALTH
Image caption Bamwe muri aba baforomokazi bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru ku wa gatanu, batebya bavuga ko bacuze umugambi hamwe wo guhabwa ikiruhuko ku munsi mukuru wa Noheli

Gutwita bishobora kuba ari cyo kintu kigezweho mu bitaro biri i Mesa muri leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, aho abaforomokazi 16 bahakora batwitiye icyarimwe bakaba bitegura kubyara mu gihe cya vuba.

Bangana na 10% by'abaganga bose bakora mu ishami ryita ku ndembe muri ibi bitaro. Aba baforomokazi bavuze ko abarwayi nabo batangiye kubona ko bidasanzwe ko umubare ungana gutya w'abaganga utwite mu gihe kimwe.

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye ku wa gatanu, bamwe muri aba bagore bateye urwenya bavuga ko hashobora kuba hari ikintu batazi cyabiteye cyangwa ikaba ari gahunda bose bahuriyeho yo gushaka uko bahabwa ikiruhuko ku munsi mukuru wa Noheli.

Uwitegura gutanga abandi kubyara, byitezwe ko azabyara mu kwezi gutaha kwa cyenda, mu gihe uwitegura kubyara nyuma byitezwe ko azabyara mu kwezi kwa mbere mu mwaka utaha wa 2019.

Rochelle Sherman, usigaje ukwezi n'iminsi micye ngo abyare, yagize ati:

"Sintekereza ko mbere twari twigeze tubona ukuntu dutwite turi benshi. Twabitahuye tumaze gutangiza itsinda ryo kuri Facebook."

"Ni nkaho hari igihango twari twagiranye ko twese tugiye gusama."

Jolene Garrow, mugenzi we bakorana, yashimiye abo bakorana ku kazi babahaye umusanzu mu gukora imirimo abagore batwite badashobora gukora - nko kuvura abarwayi barwaye indwara zanduza nk'igituntu cyangwa kuvura abarwayi barwaye kanseri.

Mu cyumweru gitaha, abandi bakozi bakora kuri ibi bitaro bazakorera aba baforomokazi batwite umunsi mukuru wo kwitegura kubyara, mbere yuko batangira ikiruhuko cyabo cy'ibyumweru 12 gihabwa umubyeyi wabyaye.