Theresa May, Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza, yasezeranyije kongera ishoramari muri Afurika

Nyuma yo kugera muri Afurika y'epfo mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, Madamu May yasuye abanyeshuri bo ku ishuri riri mu mujyi wa Cape Town

Ahavuye isanamu, PA

Insiguro y'isanamu,

Nyuma yo kugera muri Afurika y'epfo mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, Madamu May yasuye abanyeshuri bo ku ishuri riri mu mujyi wa Cape Town

Theresa May, Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza, byitezwe ko atangaza ko Ubwongereza bufite umugambi wo kongera ishoramari ku mugane w'Afurika nyuma yo kwikura mu muryango w'ubumwe bw'Uburayi.

Ni mu rugendo rwe rwa mbere agiriye kuri uyu mugabane kuva yaba Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza.

Mu ijambo aza kuvuga uyu munsi, Madamu May araza kuvuga ko "nta soni" atewe no gutuma Ubwongereza nabwo bugira icyo bwungukira mu nkunga butanga.

Kandi ubwo yatangaga ikiganiro mu rugendo yerekeza i Cape Town muri Afurika y'epfo, ntabwo yahaye agaciro ibyo yaburiwe n'umutegetsi mukuru ushinzwe imari mu Bwongereza ku byago bishobora guterwa no kuva mu muryango w'ubumwe bw'Uburayi nta masezerano runaka ashyizweho umukono.

Azanasura ibihugu bya Nigeria na Kenya muri uru rugendo rw'iminsi itatu rugamije gutsura umubano ushingiye ku bucuruzi.

Uru rugendo - ruzatuma Madamu May ahura n'abaperezida bo muri ibyo bihugu byose bitatu - rufite intego yo gushimangira umubano mu by'ubukungu n'ubucuruzi hagati y'Ubwongereza n'ibihugu by'Afurika biri gutera intambwe mu bukungu.

Ni mbere yuko Ubwongereza buva mu muryango w'ubumwe bw'Uburayi mu mwaka utaha wa 2019.

Byitezwe ko Madamu May avuga ko ashaka ko Ubwongereza buca kuri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bukaba igihugu cyo mu itsinda rya G7 rihuza ibihugu bicyize cyane ku isi kizaba gishora imari iri hejuru cyane kurusha ibindi muri Afurika mu mwaka wa 2022.