Urukiko rukuru rwa Kongo rwangiye Jean-Pierre Bemba kwiyamamaza mu matora ya perezida

Bwana Bemba yahoze ari umukuru w'inyeshyamba aza no kuba Visi-Perezida muri Kongo

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu,

Bwana Bemba yahoze ari umukuru w'inyeshyamba aza no kuba Visi-Perezida muri Kongo

Urukiko rukuru rwo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo rwangiye Jean-Pierre Bemba utavuga rumwe n'ubutegetsi bw'iki gihugu kuziyamamaza mu matora ya perezida ateganyijwe ku itariki ya 23 y'ukwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka.

Ni umwanzuro ushimangiye icyemezo cyari cyafashwe n'akanama k'amatora ka Kongo.

Bwana Bemba wahoze ari umukuru w'inyeshyamba akaza no kuba Visi-Perezida muri Kongo, ntiyemerewe kwiyamamaza kubera ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwamuhamije icyaha cyo guha ruswa abatangabuhamya.

Bwana Bemba uzwi cyane muri Kongo, aheruka kugirwa umwere ku byaha by'intambara n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha nyuma yo gufungwa imyaka 10.

Mu kwezi gushize kwa munani nibwo yasubiye muri Kongo, yakirwana igishyika cyinshi n'abamushyigikiye.

Ni umwe mu bahabwaga amahirwe menshi yo kuba batsinda amatora yimirije.