Jean-Pierre Bemba avuga ko amatora ya perezida ateganyijwe kuba muri Kongo ari "ikinamico"

Ahavuye isanamu, Getty Images
Bwana Bemba yasubiye muri Kongo mu ntangiriro y'ukwezi gushize kwa munani
Jean-Pierre Bemba yavuze ko nta gahunda agifite yo kwiyamamaza mu matora ya perezida yatindijwe ateganyijwe kuba muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ku itariki ya 23 y'ukwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka, nyuma yaho yangiwe kwiyamamaza.
Ku wa mbere, urukiko rukuru rwa Kongo rwashimangiye umwanzuro w'akanama k'amatora, rutegeka ko Bwana Bemba wigeze kuba umukuru w'inyeshyamba akaza no kuba Visi-Perezida wa Kongo atemerewe kwiyamamaza.
Rwavuze ko ari ukubera ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwamuhamije icyaha cyo guha ruswa abatangabuhamya. Ariko mu bujurire, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwamugize umwere ku byaha by'intambara.
Bwana Bemba yavuze ko aya matora ya perezida ateganyijwe azaba ari "ikinamico."
Bwana Bemba - umwe mu bakandida batandatu bangiwe kwiyamamaza - ashinja Perezida Joseph Kabila kugerageza gutuma umukandida ashaka ko ari we uzamusimbura adahura n'ihatana rikomeye mu matora.
Moïse Katumbi, undi munyapolitiki unenga Bwana Kabila ubu akaba aba mu buhungiro, mu kwezi gushize kwa munani yangiwe gusubira muri Kongo gutanga kandidatire ye mu matora.
Bwana Bemba yasubiye muri Kongo mu ntangiriro y'ukwezi gushize kwa munani, yakirwana igishyika cyinshi n'abamushyigikiye.