Perezida Trump yamaganye igitabo cyamwanditsweho n'umunyamakuru uzwi cyane muri Amerika

Bwana Trump (iburyo) yavuze ko igitabo cya Bwana Woodward (ibumoso) ari "urugero rundi rw'igitabo kibi"

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu,

Bwana Trump (iburyo) yavuze ko igitabo cya Bwana Woodward (ibumoso) ari "urugero rundi rw'igitabo kibi"

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yamaganye igitabo cyanditswe ku biro bye bya White House n'umunyamakuru Bob Woodward uzwi cyane ku bw'inkuru yigeze kugiramo uruhare ikeguza Perezida Richard Nixon w'Amerika mu cyiswe Watergate scandal.

Bwana Trump yavuze ko icyo gitabo cya Bwana Woodward "kibeshya rubanda."

Umuyobozi w'ibiro bya Bwana Trump n'umunyamabanga we mu bya gisirikare, ubwo basubizaga ubutumwa bwa Bwana Trump bwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, bavuze ko iki gitabo "kibabaje" kandi "kirimo inkuru mpimbano."

Iki gitabo gisubiramo amagambo ya bamwe mu bakozi bakuru bo mu biro bya Bwana Trump, bavuga ko bamuhishe inyandiko zikomeye mu rwego rwo kwirinda ko yazishyiraho umukono.

Iki gitabo cyitwa Fear: Trump in the White House, cyangwa ubwoba mu biro bya Trump bya White House ugenekereje mu Kinyarwanda, byitezwe ko kizasohoka ku mugaragaro ku itariki ya 11 y'uku kwezi kwa cyenda.

Gihishura icyo kivuga ko ari ubutegetsi bukorera mu kavuyo, burangwa no "guta umutwe mu isaranganya ry'inshingano."

Bwana Woodward ni umunyamakuru ahanini wubashywe cyane kandi umaze igihe kirekire mu mwuga w'itangazamakuru.

Inkuru ze zafashije mu gushyira ku karubanda Perezida Richard Nixon w'Amerika mu myaka ya 1970, nko mu buryo Bwana Nixon yakoreshaga butemewe n'amategeko bwo kumviriza amabanga y'abo babaga bahanganye muri politike.