"Ebola yageze" mu mujyi wa Butembo ukorerwamo ubucuruzi buhinda muri Kongo

Ahanini ubwandu bwa Ebola bwarahagaritswe muri Kongo Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Ahanini ubwandu bwa Ebola bwarahagaritswe muri Kongo

Minsiteri y'ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko Ebola yageze mu mujyi wa Butembo ukorerwamo ubucuruzi buhinda mu ntara ya Kivu y'amajyaruguru mu burasirazuba bw'iki gihugu.

Umujyi wa Butembo utuwe n'abaturage bagera hafi ku bihumbi 900, ukaba unakorana ubucuruzi n'igihugu gituranyi cya Uganda.

Ibiro ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo y'umuyobozi w'uyu mujyi Sylvain Kanyamanda agira ati:

"Turasaba abaturage kuba maso kandi bakubahiriza amabwiriza yose y'isuku nkuko atangwa n'abaganga."

Kuva mu kwezi kwa karindwi, Ebola imaze guhitana abantu bagera kuri 80 muri Kongo naho abandi 40 barayanduye.

Benshi mu bishwe na Ebola bari batuye mu bice by'icyaro ariko nanone hari abagiye batangazwa ko bayirwaye mu duce tw'umujyi, nko mu mujyi wa Beni.

Iyi ni inshuro ya 10 Ebola yadutse muri Kongo kuva yagaragara bwa mbere mu majyaruguru y'iki gihugu mu mwaka wa 1976.