By'amateka, urukiko rwo mu Buhinde rwemeje ko ab'igitsina kimwe bashobora gushakana

Impirimbanyi zari hanze y'icyumba cy'urukiko rw'ikirenga zasabwe n'ibyishimo Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Impirimbanyi zari hanze y'icyumba cy'urukiko rw'ikirenga zasabwe n'ibyishimo

Mu mwanzuro w'urukiko w'amateka, urukiko rw'ikirenga rwo mu Buhinde rwategetse ko imibonano mpuzabitsina y'ab'igitsina kimwe itakiri icyaha gihanwa n'amategeko muri iki gihugu.

Uyu mwanzuro w'urukiko uburijemo uwo mu mwaka wa 2013 washimangiraga itegeko rimaze imyaka 157 ryo mu bihe by'ubukoloni - rizwi nk'icyiciro cya 377 - ryavugaga ko imibonano mpuzabitsina y'ab'igitsina kimwe ifatwa nk'"icyaha kinyuranya n'imiterere kamere."

Ni rimwe mu mategeko ashaje cyane ku isi yahanaga abakora imibonano mpuzabitsina b'igitsina kimwe, Ubuhinde bukaba bwari bumaze igihe bwigononwa kuriburizamo.

Impirimbanyi zari hanze y'icyumba cy'urukiko rw'ikirenga zasabwe n'ibyishimo ndetse bamwe muri bo basuka amarira y'ibyishimo ubwo urukiko rwatangazaga uwo mwanzuro.

Ubwo yasomaga uwo mwanzuro, Dipak Misra, umukuru w'urukiko rw'ikirenga rw'Ubuhinde, yagize ati:

"Kugira imibonano mpuzabitsina icyaha gihanwa n'amategeko ntibishyize mu gaciro, bihutiyeho kandi bigaragara ko binyuranyije n'itegeko-nshinga."

Indu Malhotra, undi mucamanza wo mu rukiko rw'ikirenga rw'Ubuhinde, yavuze ko yemeza ko "amateka akwiye gusaba imbabazi" ababana b'igitsina kimwe kubera kubashyira mu kato.