Ubwiganze bw'abagore mu nteko nshya y'u Rwanda ntiburi hejuru nkuko vyavugwaga

Donatille Mukabalisa wari umukuru w'inteko yariho
Komisiyo y'amatora iratangaza ko ubwiganze bw'abagore mu nteko ishingamategeko butazagera ku rugero rwa 67 % nk'uko byari byavuzwe hagitangazwa amajwi y'agateganyo.
Komisiyo y'amatora uvuga ko ishyaka FPR ryavanye ku rutonde rwaryo bamwe mu bo ryamamazaga kandi bari kuba abadepite hashingiwe ku rutonde rwa mbere.
Mu mpera z'icyumweru ngo ni bwo bamwe mu bari abakandida ba FPR barimo n'abagore bari ku isonga ngo bayandikiye bayimenyesha ko batakifuza guhatanira umwanya mu nteko.
Ubwo Komisiyo y'amatora yatangazaga by'agateganyo abatorewe kwinjira mu nteko nshya, amwe mu mazina y'abari ku rutonde rw'ishyaka FPR ntiyumvikanye.
Komisiyo y'amatora yavuze ko habayeho impinduka zisa n'izitunguranye, ishyaka rizana urutonde rushya mu mpera z'icyumweru.
Uru rutonde rwariho abakandida 70 mu gihe urwa mbere rwari rwanatangajwe burundu rwariho 80.
Ibi byanatumye ubwiganze bw'abagore bwari bwavuzwe bugabanuka kuko mu bakandida FPR yemeza ko basabye gusezera barimo abagore batanu bazaga mu myanya 40 ya mbere.
Kuri Komisiyo y'amatora, imibare y'ubwiganze bw'abagore yatangajwe si 67% nk'uko abatari bake bari babyibajije.
Umukuru wa Komisiyo Kalisa Mbanda asobanura iki kibazo.
"Mu mpera z'icyumweru RPF ibisabwe na ba nyirubwite yavanyemo abakandida 10 bava kuri 80 hasigara 70.
Umukandida uri ku rutonde afite uburenganzira bwo kuvuga ati jyewe ntabwo nkiri umukandida."
Ikibazo cy'ihinduka ry'urutonde rwa FPR cyamenyekanye, nyuma y'iminsi 2 amajwi y'agateganyo atangajwe.
Kugeza ubwo nta n'umwe wari wagize icyo avuga ku mibare yakwirakwizwaga mu bitangazamakuru.
Hari ndetse na bamwe mu bakozi bakuru ba Leta bakwirakwizaga ku mbuga nkoranyambaga uyu muhigo mushya wari weshejwe n'u RWANDA.
Urubaga rwa Internet rwa Komisiyo y'amatora rugaragaraho, urutonde rushya rw'abakandida b'ishyaka FPR.
Bigaragara ko rwashyizweho umukono na Komisiyo y'amatora ndetse irushyira ahagaragara ku itariki ya 3 z'ukwezi kwa 9, umunsi wabayeho amatora rusange.
Gusa Komisiyo y'amatora yo yari yashyize ahagaragara urutonde rw'abemerewe kwiyamamaza ndetse ivuga ko ari ndakuka, bikaba byarakozwe ku itariki ya 6 z'ukwezi gushize mbere y'uko hatangizwa ibikorwa byo kwiyamamaza.