Urukiko rw'ikirenga rw'u Rwanda rwahagaritse iburanisha ry'ubujurire bw'umuhanzi Kizito Mihigo

Umuhanzi Kizito Mihigo yatawe muri yombi mu mpera y'umwaka wa 2014 Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Umuhanzi Kizito Mihigo yatawe muri yombi mu mpera y'umwaka wa 2014

Mu Rwanda, urukiko rw'ikirenga ku wa mbere rwahagaritse iburanisha ry'ubujurire bw'umuririmbyi w'icyamamare Kizito Mihigo wari wasabye ikurwaho ry'igifungo cy'imyaka 10 yakatiwe.

Umucamanza yavuze ko yakiriye ibaruwa ya Kizito ivuga ko aretse ikirego cy'ubujurire yari yatanze ariko ntiyavuga impamvu.

Hari hashize iminsi bihwihwiswa ko uyu munyamuziki ashobora kurekurwa atarangije igihano nubwo nta rwego na rumwe rurabyemeza.

Imbere y'umucamanza Kizito Mihigo mu mwambaro we w'iroza yari ahagararanye n'umwunganira mu mategeko Antoinnette Mukamusoni, abantu barimo n'abanyamakuru bari biteguye kumva ubujurire bwe.

Bose batunguwe no kumva ko urubanza rutagikomeje kuko nyirubwite yandikiye urukiko mu kwezi kwa 6 asaba ko ubujurire bwe buhagarikwa.

Gusa umucamanza ntiyatangaje impamvu Kizito yatanze asaba ihagarikwa ry'ubujurire yari yatanze.

Yaba umwunganizi we mu mategeko, ubushinjacyaha ndetse n'urukiko ubwarwo bose bavuze ko ntacyo bahindura ku cyifuzo cya Kizito Mihigo bavuze ko cyemewe n'amategeko.

Hari hashize iminsi amakuru ahwihwiswa ko uyu muhanzi ashobora kurekurwa atarangije igifungo cy'imyaka 10 cyari gishigaje 7 ngo kirangire.

Amategeko y'U Rwanda yemera ko umuntu urangije kimwe cya kabiri cy'igifungo ashobora gusaba kurekurwa atarangije igihano cyose. Gusa ntibizwi kugeza ubu niba uguhagarika uru rubanza kwa Kizito Mihigo byaba biri muri uyu mugambi.

Mu mwaka wa 2015 ni bwo Kizito Mihigo yahamijwe ibyaha bibiri: umugambi w'ubwicanyi bugambiriye kugirira nabi umukuru w'igihugu ndetse no kurema umutwe w'abagizi ba nabi, ahabwa igifungo cy'imyaka 10.

Yaje kujuririra iki gifungo ariko urubanza rwe rukomeza gusubikwa kuko uw'ingenzi mu bo bareganwaga Cassien Ntamuhanga atakibarizwa mu gihugu kandi urubanza rwagombaga kuba rumwe.

Undi uregwa hamwe na Kizito Mihigo ni Jean Paul Dukuzumuremyi we wari wakatiwe igifungo cy'imyaka 30. Uyu na we akaba yaranditse asaba ko ubujurire bwe bwahagarikwa.

Kizito Mihigo ubu wujuje imyaka 37, ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo kwibuka jenoside, indirimbo zo muri Kiliziya Gatolika ndetse n'indirimbo ziganisha ku bwiyunge.

Ku batari bacyeya, ukuri kwe mu nyigisho z'ubwiyunge yatangaga ngo gushobora kuba kwaragize uruhare mu bibazo byavuyemo ifungwa ry'uyu muhanzi.

Nyuma yo gusaba ihagarikwa ry'ubujurire, amatsiko aracyari yose. Kumenya niba azarekurwa nkuko benshi bakomeje kubivuga cyangwa se no kumenya impamvu zindi zaba zatumye uyu muhanzi ashyira iherezo ku rubanza rwe.

Ibindi bisa n’ibi