Abashakashatsi baravuga ko batahuye 'urwengero rw'inzoga rukuze kurusha izindi ku isi' muri Israel

Abahanga mu mateka ajyanye n'imibereho ya muntu mu bihe bya kera bari bari gushakisha ibimenyetso by'ibihingwa biribwa ubwo babonaga ibimenyetso by'inzoga Uwufise ububasha kw’isanamu DANI NADEL/AFP/GETTY
Image caption Abahanga mu mateka ajyanye n'imibereho ya muntu mu bihe bya kera bari bari gushakisha ibimenyetso by'ibihingwa biribwa ubwo babonaga ibimenyetso by'inzoga

Abashakashatsi baravuga ko batahuye urwengero rw'inzoga rukuze mu myaka kurusha izindi ku isi, ndetse n'ibisigazwa by'inzoga imaze imyaka ibihumbi 13, mu buvumo bw'amateka buri hafi y'umujyi wa Haifa mu majyaruguru ya Israel.

Bavumbuye ibyo ubwo bakoraga ubushakashatsi ku mva yashyingurwagamo abantu banyuzagamo bakagenda bimuka n'abari batunzwe no gusoroma imbuto.

Byari bisanzwe byibazwa ko kwenga inzoga byaba byaratangiye nko mu myaka ibihumbi 5 ishize, ariko ubu bushakashatsi bushobora kuba bugiye guhindura amateka y'inzoga uko yakabaye.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi kandi bisa nk'ibisobanuye ko inzoga itengwaga gusa mu gihe habaga hakorwaga imigati nkuko mbere byatekerezwaga.

Aba bashakashatsi bavuga ko badashobora kumenya icyatangiye mbere - gukora imigati cyangwa kwenga inzoga.

Ndetse mu kinyamakuru cyandika ku bushakashatsi ku mateka ajyanye n'imibereho ya muntu cya Journal of Archaeological Science: Reports, basa nk'abavuga ko inzoga yengwaga mu mihango yo kwibuka abapfuye.

Li Liu wigisha kuri kaminuza ya Stanford muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika wayoboye itsinda ry'aba bashakashatsi, yanditse agira ati:

"Ibi ni byo bimenyetso bya kera cyane kurusha ibindi bigaragaza inzoga yakozwe n'umuntu ku isi."

Uwufise ububasha kw’isanamu DANI NADEL/AFP
Image caption Muri ubu buvumo bwa Raqefet mu misozi ya Carmel muri Israel, hanatahuwe ibinogo byifashishwaga nk'amasekuru

Iyi nzoga ya kera, yari imeze cyane nk'igikoma cyangwa ikindi kintu gifatira, byibazwa ko uko yari imeze bitandukanye cyane n'inzoga izwi yo muri ibi bihe.