Abatujwe mu mudugudu wa kijyambere wa Horezo bakuwe mu manegeka baratabaza leta y'u Rwanda

Uyu mudugudu wa Horezo uri mu karere ka Muhanga wubakiwe imiryango 100
Image caption Uyu mudugudu wa Horezo uri mu karere ka Muhanga wubakiwe imiryango 100

Abantu bakomeje gutuzwa mu midugudu ya kijyambere hirya no hino mu Rwanda baravuga ko bishimira inzu nziza bubakiwe kuko ahenshi ziherekejwe n'ibyangombwa by'ibanze nk'amazi n'amashanyarazi.

Nubwo bishimye ariko, ahenshi ngo izi nzu zubatswe kure y'imirima y'abaturage ku buryo bamwe bazisonzeyemo kubera ko nta kindi bahabwa cyo kubatunga.

Ubutegetsi bw'u Rwanda na bwo buvuga ko iki kibazo bwamaze kukibona, ariko bukanakangurira abaturage gutekereza no ku yindi mirimo batangira kwiga aho gushingira ngo ku buhinzi bwonyine.

Umudugudu w'ikitegererezo wa Horezo uri mu mpinga y'imisozi miremire ya Ndiza mu karere ka Muhanga.

Ni umudugudu wubakiwe imiryango 100 yakuwe ahitwa mu manengeka hahoraga hibasirwa n'ibiza bitewe n'imvura nyinshi.

Ni inzu zubatswe ku buryo bugezweho. Zubatse mu bikoresho bikomeye, zirimo amazi n'amashyanyarazi. Aha kandi hashyizwe amashuri meza n'ikigo cy'ubuzima.

Abaturage bahawe inzu muri uyu mudugudu ngo barazishimiye cyane.

Image caption Nzabahimana Yohani utuye mu mudugu wa Horezo avuga ko ashimira leta cyane ku nzu yahawe, nubwo bwose avuga ko asa nkaho ayisonzeyemo

Nzabahimana Yohani ni umwe muri bo.

Yagize ati:

"Inzu yanjye ifite ibyumba 3 n'uruganiriro n'umusarani w'imbere mu nzu. Rwose ndishimye cyane, leta yarakoze".

Ku ruhande rumwe ni ibyishimo, ariko ku rundi aba baturage baratabaza. Ngo barara heza ariko ibyo kurya ni ingume kubera ko imirima yabo bayisize kure kandi bakaba nta biribwa bagenerwa byo kubatunga muri izi nzu.

"Kugira ngo njye guhinga binsaba gukora urugendo rw'amasaha abiri, no kugaruka bikaba uko. Biratuvuna cyane. Ikindi ni uko iyo byeze byibwa n'abajura kuko ari kure cyane y'aho twatujwe".

Image caption Aimable Ndayisaba, umuyobozi w'umurenge wa Rongi wubatsemo uyu mudugudu wa Horezo

Ubuyobozi bw'akarere ka Muhanga buvuga ko bwahereye ku kihutirwaga kurushaho. Aimable Ndayisaba ni umuyobozi w'umurenge wa Rongi wubatsemo uyu mudugudu.

Yagize ati:

"Ikibazo turakizi uretse ko twagombaga kubanza kurokora ubuzima bwabo. Aho bari batuye hari habangamiye ubuzima bwabo. Ubu turi gushakisha amasambu hafi y'aho twabatuje kugira ngo abe ingurane y'amasambu yabo bataye aho bimuwe hagomba guterwa amashyamba".

Igice cy'abaturage bubakiwe ni cyo gito cyane ugereranije n'abakeneye kwimurwa. Abahawe inzu ni imiryango 100 mu gihe abakeneye kwimurwa bakabakaba imiryango 600 muri aka gace k'imisozi miremire ka Ndiza.

Image caption Abaturage bahawe inzu muri uyu mudugudu ngo barazishimiye cyane

Leta y'u Rwanda ivuga ko mu buryo bwihutirwa ihangayikishijwe n'abaturage bayo bari mu duce tw'amanegeka dukunze kwibasirwa n'ibiza rimwe na rimwe bigahitana ubuzima.

Gusa ngo ku buryo burambye, ubutegetsi burateganya kubaka imidugudu myiza igezweho yafasha abenegihugu gutura hamwe, aho bashobora kugezwaho bitagoranye ibikorwa remezo by'ibanze.

Ibindi bisa n’ibi