Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwasabiye Diane Rwigara n'umubyeyi we Adeline Rwigara igifungo cy'imyaka 22

Diane Rwigara ubwo yari mu rukiko rukuru ku wa gatatu Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Diane Rwigara ubwo yari mu rukiko rukuru ku wa gatatu

Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwasabiye Diane Rwigara n'umubyeyi we Adeline Rwigara igifungo cy'imyaka 22 ku byaha byo gukwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi bombi bahuriyeho.

Bwari ubwa mbere aba bagaragaye mu rukiko nyuma y'igihe kingana n'ukwezi cyari gishize barekuwe by'agateganyo.

Diane Rwigara na nyina bari bitabye urukiko bambaye imyenda isanzwe, bateye utwatsi ibihano bisabwa n'umushinjacyaha, bavuga ko ibyo bakurikiranyweho ari ibihimbano bigamije kubacecekesha.

Diane Rwigara yagerageje kwiyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu aheruka ariko icyifuzo cye kiburizwamo na komisiyo y'amatora yavuze ko atashoboye kwegeranya imikono ihagije y'abamushyigikiye.

Abaregwa Diane Rwigara n'umubyeyi we binjiye mu rukiko bambaye imyambaro yabo isanzwe.

Icyumba cy'urukiko cyari cyakubise cyuzuye.

Uretse abo bigaragara ko ari abo mu muryango, hari n'intumwa zihagarariye bimwe mu bihugu mu Rwanda.

Hari kandi n'abanyapolitiki babiri nabo banyuze muri gereza - Bernard Ntaganda na Victoire Ingabire uherutse kurekurwa n'imbabazi z'umukuru w'igihugu.

Abaregwa bamaze kwiregura, ubushinjacyaha bwasabye ko bombi bazahanishwa igifungo cy'imyaka 22.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu bihe bitandukanye, Diane Rwigara wifuzaga kuba umukuru w'igihugu yavuze amagambo y'ibihuha agamije kwangisha abaturage ubutegetsi.

Aha ni nk'aho yabwiye abanyamakuru ko ubukungu bw'u Rwanda buri mu gatsiko gato k'abayoboke b'ishyaka riri ku butegetsi.

Rwigara avuga kandi ko abantu bakomeje kwicwa no kwamburwa imitungo yabo.

Kuri we, ibi ntabwo ari icyaha kuko ari ukuri kandi kwemezwa n'abantu batandukanye.

Ibyaha aregwa birimo n'inyandiko mpimbano

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Diane Rwigara (uri hagati) na nyina Adeline Rwigara (ibumoso) mu rukiko rukuru ku wa gatatu bari kumwe n'umwunganizi mu mategeko wabo, Pierre-Célestin Buhuru

Izi zishingiye ku mikono bivugwa ko itari iy'umwimerere Diane yashyikirije komisiyo y'amatora ubwo yifuzaga kwiyamamaza.

Uregwa ariko avuga ko nta mpamvu yari afite yo guhimba imikono kuko iyo yasabwaga yatanze iyikubye kabiri.

Adeline Rwigara na we yasabiwe gufungwa imyaka 22 ku byaha byo gukwiza ibihuha bigamije kwangisha ubutegetsi n'icyaha cy'amacakubiri.

Ni ibyaha bishingirwa ku majwi yoherezanyaga n'abavandimwe be bari mu mahanga bakoresheje whatsapp.

Adeline Rwigara yumvikana anenga ubutegetsi ashinja urupfu rw'umugabo we Assinapol Rwigara wapfuye mu mwaka wa 2015.

Avuga ko kuba yaremeje ko umugabo we yishwe n'ubutegetsi atari impuha kuko ari ukuri yahagazeho.

Yahakanye icyaha cyo kwangisha abaturage ubutegetsi kuko nta wundi baganiriye uretse abavandimwe yaganyiraga urupfu rw'umugabo we.

Gusa yongeyeho ko nta mpamvu afite yo kuririmba ubutegetsi buriho yavuze ko bwamugize umupfakazi.

Ku cyaha cy'amacakubiri, Adeline aregwa ko yabwiye abavandimwe be bari mu mahanga kwirinda abo yise abagogwe n'Abanyarwanda bavuye i Burundi.

Yabwiye urukiko ko iki atari ivangura nk'uko abiregwa kuko bishe umugabo we bari biganjemo abagogwe n'abaturutse i Burundi.

Uretse Diane Rwigara n'umubyeyi we, abandi barezwe badahari na bo basabiwe igifungo cy'imyaka 15.

Aba barimo murumuna wa Adeline Rwigara n'abandi bohererezanyaga amajwi ku buryo bwa whatsapp.

Abunganira abaregwa bavuga ko nta cyaha aba bombi bakoze uretse kugaragaza ibitekerezo kandi byemerwa n'amategeko.

Urukiko rwo rugomba gutangaza umwanzuro ku itariki ya 6 y'ukwezi gutaha kwa cumi na kabiri.

Ibindi bisa n’ibi