U Rwanda rwamaganye Uganda yirukanye Umunyarwandakazi wakoreraga MTN, ushinjwa guhungabanya umutekano

Inzego z'umutekano za Uganda zishinja abakozi babiri ba MTN birukanwe ko bari bateje akaga ku mutekano w'igihugu Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Inzego z'umutekano za Uganda zishinja abakozi babiri ba MTN birukanwe ko bari bateje akaga ku mutekano w'igihugu

Ikinyamakuru Daily Monitor kitegamiye kuri leta ya Uganda cyasubiyemo amagambo y'uhagarariye u Rwanda muri Uganda, avuga ko atumva impamvu Umunyarwandakazi wakoreraga kompanyi MTN yirukanwe.

Annie Tabura Bilenge, ukuriye ubucuruzi no gukwirakwiza ibicuruzwa bya kompanyi y'itumanaho MTN muri Uganda, yirukanwe hamwe na Olivier Prentout, Umufaransa ukuriye ibikorwa by'iyamamaza bucuruzi muri icyo gihugu, we wirukanwe ku wa kabiri.

Bombi boherejwe mu bihugu bakomokamo by'u Rwanda n'Ubufaransa.

Ambasaderi Frank Mugambage yabwiye Daily Monitor ko Madamu Annie atari we Munyarwanda wa mbere wirukanwe na Uganda ku mpamvu avuga ko ziteye urujijo.

Yagize ati: "Ni iki ashinjwa? Mubabaze [leta ya Uganda]. Abantu b'ukuri bo gusobanura impamvu yatawe muri yombi akoherezwa [mu Rwanda] ni bo".

Yongeyeho ko yandikiye leta ya Uganda asaba ibisobanuro ku iyirukanwa ry'Abanyarwanda baba muri Uganda, ariko akaba nta gisobanuro arahabwa.

Jacob Siminyu, umuvugizi w'urwego rw'abinjira n'abasohoka rwa Uganda, yavuze ko iyirukanwa ry'abo bakozi bombi bo mu buyobozi bwa MTN ryakozwe mu buryo bukurikije amategeko.

Inzego z'umutekano za Uganda zivuga ko zirukanye abo bakozi ba MTN nyuma yaho inzego z'ubutasi zitahuye ibiganiro byabo n'"umutwe mubisha wo mu mahanga ndetse n'abanyamahanga" zivuga ko byashyira mu kaga umutekano wa Uganda.

"Gushyira mu kagaga umutekano w'igihugu"

Polly Namaye, umuvugizi wa polisi ya Uganda, yasohoye itangazo rishinja aba bakozi bombi ba MTN gukoresha imyanya yabo y'akazi "mu gushyira mu kaga umutekano w'igihugu".

Ntacyo Madamu Annie na Bwana Prentout bari batangaza ku mugaragaro ku iyirukanwa ryabo.

Ubuyobozi bwa MTN ishami rya Uganda bwasohoye itangazo bwemeza amakuru y'iyirukanwa muri Uganda ry'abo bakozi bayo.

Hari bamwe mu bakozi ba MTN batatangajwe amazina babwiye Daily Monitor ko bacyeka ko MTN yaba iri kwibasirwa na leta ya Uganda.

Bavuga ko yatinze kongera uruhushya rw'iyi kompanyi rwo gukorera muri iki gihugu, ndetse igashinjwa no kunyereza imisoro - ikirego MTN ihakana.

Bongeraho ko mu kwezi kwa karindwi k'umwaka ushize wa 2018, MTN yatangaje ko abagabo bitwaje intwaro bavugaga ko ari abakozi b'inzego z'umutekano za Uganda bagerageje gusaka ububiko bwayo bw'amakuru.

Bakabishingiraho rero bavuga ko iyirukanwa muri Uganda rya bagenzi babo rishobora kuba rishingiye ku zindi mpamvu zitari ikivugwa ko ari ugushyira mu kaga umutekano w'iki gihugu.

Umubano hagati y'u Rwanda na Uganda wajemo igihu mu myaka ya vuba ishize, buri gihugu kigashinja ikindi kugikoramo ibikorwa by'ubutasi bigamije guhungabanya umutekano.

Uganda yagiye ita muri yombi abacyekwaho kuba maneko z'u Rwanda, mu gihe u Rwanda rwagiye rushinja Uganda n'u Burundi gufasha inyeshyamba ruvuga ko zigamije kurutera.

Ibindi bisa n’ibi