Impanga zisa igice kimwe zabonetse ku nshuro ya kabiri ku isi

Intanga ebyiri zihura n'igi Uwufise ububasha kw’isanamu Queensland University of Technology
Image caption Bitekerezwa ko igihe igi ryahuye n'intanga ebyiri icyarimwe mbere yo gucikamo ibice bibiri

Abaganga basuzumye impanga zisa kandi zidahuje igitsina mu cyo bavuga ko bibaye ku nshuro ya kabiri ku isi.

Uwo muhungu n'umukobwa ubu bafite imyaka ine, bavukiye mu mujyi wa Brisbane muri Ostraliya (Australia) bahuje uturangangingo ku ruhande rwa nyina.

Ariko bahuje igice kimwe gusa cy'utwo turangangingo ku ruhande rwa se, ibintu bisa n'aho ari abavandimwe basanzwe ariko bakaba n'impanga.

Impuguke zivuga ko ibi ari ibintu bitaboneka cyane kubera ko izo nsoro nk'izo zidakunze kurokoka.

Prof Nicholas Fisk, wayoboye itsinda ryitaye ku mubyeyi n'abo bana ku bitaro bya Royal Brisbane and Women's Hospital muri 2014, yavuze ko ibyo byamenyekanye mu gihe cy'ipima risanzwe ku mubyeyi utwite.

Ni ku nshuro ya mbere impanga zisa ariko ku buryo bw'igice zivumbuwe zigitwiswe.

Abaganga bavuga ko ku nshuro ya mbere biba, umubyeyi yari afite imyaka 28 kandi yari yasamye mu buryo busanzwe bw'umubiri.

Byagenze gute?

Impanga zisa neza, zivuka iyo igi rimwe ryahuye n'intanga imwe, rivuyemo ibice bibiri rikarema impinja ebyiri.

Icyo gihe izo mpinja ziba zihuje igitsina ndetse zinasangiye uturemangingo ndangasano ndetse n'imiterere y'umubiri.

Impanga zidasa neza, zivuka igihe amagi abiri atandukanye yahuye n'intanga buri gi rigahura n'intanga yaryo, yombi agakurira mu nda imwe.

Icyo gihe izi mpanga zishobora kuba zihuje igitsina cyangwa zitandukanye kandi ntabwo ziba zifite itandukaniro n'undi muvandimwe uwe ari we wese uretse umwihariko wo kuvukira igihe kimwe.

Kuri iyi nshuro rero, izi mpanga zo muri Ostraliya bitekerezwa ko zishobora kuba zararemwe igihe igi ryahuraga n'intanga ebyiri icyarimwe mbere yo gucikamo ibice bibiri.

Ni iki gitera impanga?

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images

Impanga zidasa zikunze kuboneka mu miryango itandukanye. Ababyeyi b'abagore bakuze nabo baba bashobora kubyara impanga zidasa kubera ko mu gihe cy'uburumbuke batakaza amajyi arenze rimwe.

Impanga zisa ntizivuka kubera amateka yazo mu miryango.

Uburyo bwo gutwita hifashishijwe ubuhanga mu buvuzi bwo guhuza intanga n'igi bigaterwa mu mugore mu kizwi nka IVF, nabyo bishobora kongera amahirwe yo kubyara impanga.

Imibare itangazwa n'umuryango wita ku ivuka ry'impanga mu Bwongereza, Twins and Multiple Births Association (Tamba), ivuga ko impanga zivuka inshuro 12.000 buri mwaka mu Bwongereza.

'Ibintu bidasanzwe'

Impanga za mbere zavutse zisa ariko ku ruhande rumwe ku rundi zidahuje imiterere zabonetse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2007.

Prof Fisk yavuze ko isesengura ryakozwe ku mibare y'impanga ku isi ryerekana uburyo ibyo bintu bitaboneka cyane.

We n'itsinda rye basuzumye uturangangingo tw'impanga 968 ndetse n'ibindi byegeranyo byakozwe ku isi ariko nta bwoko bw'izo mpanga babonye.

Yagize ati:

"Tuzi ko ibi ari ibintu bidasanzwe ku mpanga zisa zidasa neza".

Ibindi bisa n’ibi