Umugore wo muri Slovenia yakerewe ikiganza 'mu buriganya bujyanye n'ubwishingizi'

Polisi ya Slovenia ivuga ko uwo mugore n'abo mu muryango we bakoresheje urukero rufite iforoma y'uruziga mu gukata ikiganza (ifoto yo mu bubiko)
Image caption Polisi ya Slovenia ivuga ko uwo mugore n'abo mu muryango we bakoresheje urukero rufite iforoma y'uruziga mu gukata ikiganza (ifoto yo mu bubiko)

Polisi yo mu gihugu cya Slovenia, rwagati ku mugabane w'Uburayi, ishinja umugore kwikata ikiganza n'urukero rufite iforoma y'uruziga abifashijwemo n'umuryango we, bagamije gutanga ikirego cy'uburiganya mu kigo cy'ubwishingizi.

Uyu mugore w'imyaka 21 y'amavuko ndetse na mwenewabo ubu bari mu maboko ya polisi, bakaba bashobora guhanishwa igifungo cy'imyaka umunani muri gereza mu gihe baba bahamwe n'icyaha.

Polisi ivuga ko aba bacyekwa baherutse gufata ubwishingizi bujyanye n'ibikomere.

Bivugwa ko mu gukora ibyo, uwo mugore yashoboraga guhabwa ubwishingizi bufite agaciro kagera hafi ku bihumbi 340 by'amadolari y'Amerika ndetse akajya ahabwa agera hafi ku ma-Euro 3000 (akoreshwa ku mugabane w'Uburayi) buri kwezi, nkuko biteganywa n'ubwishingizi.

Mu ntangiriro y'uyu mwaka, bane mu bo mu muryango we bari babanje gutabwa muri yombi na polisi, ariko babiri muri bo baza kurekurwa.

Polisi ivuga ko iryo tsinda ryakase nkana ikiganza cy'uwo mugore rikagikatira aho ikiganza gitangirira, rikabikorera mu rugo rwabo ruri mu murwa mukuru Ljubljana wa Slovenia.

Ivuga ko abo benewabo ari bo bajyanye uwo mugore ku bitaro, bavuga ko yikomerecyeje ubwo yakereraga amashami.

Abategetsi bavuga ko iryo tsinda ryasize mu rugo icyo kiganza cyakerewe aho kukijyana ku bitaro, bashaka ko ubwo bumuga buzahoraho. Ariko abategetsi baje kubona icyo kiganza hakiri kare, bongera kukimudoderaho.

Ibindi bisa n’ibi