Intambara y'amagambo hagati y'ibihugu bibanyi bya Uganda n'u Rwanda yaba iganisha hehe?

Perezida Paul Kagame w'u Rwanda (ibumoso) na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda (iburyo) bigeze kuba inshuti Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Perezida Paul Kagame w'u Rwanda (ibumoso) na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda (iburyo) bigeze kuba inshuti

Umubano hagati y'u Rwanda na Uganda wajemo agatotsi ugaragara nk'utari kongera kujya mu buryo.

Mu mpera y'icyumweru gishize, Perezida Paul Kagame w'u Rwanda na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda - bagiye bashinjanya ko buri gihugu kimwe kivanga mu bibazo by'ikindi byaje kuvamo no gufungwa k'umupaka bihuriyeho - bongeye gusa n'ababwirana amagambo yumvikana nk'akarishye.

Perezida Kagame yashinje Perezida Museveni gucumbikira abarwanya ubutegetsi bwe, ikirego Perezida Museveni ahakana.

Mu gisa nk'igisubizo ku magambo ya Bwana Museveni, Perezida Kagame yagize ati:

"Iyo numvise umuntu avuga ko nta muntu ushobora guteza umutekano mucye mu gihugu cye, ndabyemera. Mu by'ukuri nta muntu wagakwiye kuba ateza umutekano mucye muri icyo gihugu, ariko icyo gihugu na cyo nticyagakwiye kuba gihungabanya umutekano w'abandi".

Mbere yaho, Perezida Museveni yari yaburiye ko uwo ari we wese wagerageza guhungabanya umutekano wa Uganda bitamuhira.

Yagize ati: "Uganda ifite umutekano. Narabivuze mbere ko abagerageza guhugabanya umutekano w'igihugu cyacu batazi ubushobozi bwacu. Ni bwinshi. Iyo twishyize hamwe, ntiwarokoka ubaye uri umuntu uteza umutekano mucye".

Mu bihe byashize, aba bategetsi bombi bagiye bihutira kuvuga ko ubushyamirane budakanganye hagati y'ibihugu byombi, akenshi bagaharira ibyo bibazo abategetsi bo muri leta zabo n'ababashyigikiye.

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Museveni yagize uruhare runini ku kugera ku butegetsi kwa Kagame

Amagambo ya Bwana Museveni ntabwo yigeze yerura ngo avuge uwo ari kuyabwira cyangwa itsinda ry'abantu ari kuyabwira.

Ariko Bwana Kagame asa nk'uwayafashe nkaho ari gasopo ari guhabwa.

Bwana Kagame yavuze ko yavuye mu byo "kwinginga" Uganda ngo yite ku byo yinubira bijyanye n'ibyo avuga ko ari imitwe igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda ikorera muri Uganda ndetse n'ifatwa nabi ry'Abanyarwanda bari muri icyo gihugu.

Yagize ati: "Ushobora kundashisha imbunda ukanyica. Ariko hari ikintu kimwe kidashoboka: nta muntu n'umwe ushobora kumpfukamisha".

Uganda n'u Rwanda byigeze kurwanira muri Kongo mu myaka ishize hapfa abasirikare benshi, aya magambo abakuru b'ibihugu bombi baheruka kuvuga akibutsa benshi iyo ntambara.

Cyakora bisa nk'aho abakuru b'ibihugu bya Tanzaniya na Kenya, baba bari gukurikiranira hafi iki kibazo kugira ngo ntibibe bibi.

Ibindi bisa n’ibi