Biravugwa ko habaye kurasana muri Nyungwe mu cyumweru gishize, ariko se nibyo?

Ubwinjiriro bwa Parike ya Nungwe Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Abegereye ishyamba rya Nyungwe bavuga ko hari umutekano

BBC yagerageje kumenya ukuri ku makuru avuga ko ku wa gatandatu ushize hari abantu bitwaje intwaro bakozanyijeho n'ingabo z'u Rwanda mu ishyamba rya Nyungwe.

Byaravuzwe henshi ko abantu bitwaje imbunda binjiye mu Rwanda bavuye muri Kongo, berekeza mu ishyamba rya Nyungwe maze ingabo z'u Rwanda zibasangayo.

Mu gihe abayobozi b'uturere n'aba gisirikare ntacyo batangaza, BBC yagerageje kumenya icyo abaturage bahegereye bumvise cyangwa babonye.

Muri urwo rwego, BBC yavuganye n'umunyamakuru w'ikinyamakuru cyandikirwa kuri internet, Bwiza.com, washoboye kwivuganira n'abaturage.

Uwo munyamakuru avuga ko abaturage bamubwiye ko abantu bitwaje intwaro baje bava muri Kongo, bambuka ikiyaga cya Kivu, banyura ku kiraro cya Kirindi bagera i Nyamasheke.

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Abaturage bavuga ko habaye kurasana ku nkengero za Nyungwe hapfa umuturage umwe

Aho ngo hari ku wa gatandatu ushyira ku cyumweru, mu masaha ari hagati ya saa cyenda na saa kumi z'ijoro.

Abo baturage ngo bavuga ko umubare w'abo bantu wari hagati ya 80 na 100, bamwe bambaye imyenda ya gisivire n'amakoti ya gisirikare yo kwikinga imvura.

Bahuye n'abaturage bari ku irondo barabafata, ariko bashobora guhamagara umukuru w'umudugudu wa Cyankuba, aje nawe baramufata bose bahita babajyana.

Bageze hafi y'ishyamba rya Nyungwe, aba bitwaje intwaro barekuye abo baturage bari bafashe basubira inyuma bajya kubwira abashinzwe umutekano b'u Rwanda ibyabaye.

Abashinzwe umutekano bahise basubirana inyuma n'abo baturage, ngo bajye kubereka abo abitwaje intwaro binjiriye ishyamba rya Nyungwe, bahageze haba kurasana umuturage umwe ahasiga ubuzima.

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Umutwe wa MRCD uvuga ko umaze amezi 10 uri mu ishyamba rya Nyungwe

Abo baturage babwiye kandi umunyamakuru wa Bwiza.com ko abayobozi bahise batangira kubahumuriza babizeza ko umutekano wabo urinzwe.

None se koko habaye ukurasana?

Umunyamakuru wa Bwiza.com yabajije icyo kibazo abaturage, bamwemerera ko amasasu bayumvise, ko n'ejo ku wa mbere hari ayo bumvaga ariko havuga rimwe rimwe.

Kugeza ubu ariko ngo umutekano urahari, nubwo haboneka abashinzwe umutekano benshi hafi y'ishyamba rya Nyungwe.

Umushoferi wavuganye n'uyu munyamakuru wa Bwiza.com, usanzwe agenda mu nzira y'ishyamba rya Nyungwe, yamubwiye ko rigendwa nta kibazo ariko ko hagaragara abasirikare benshi b'u Rwanda.

Abo bitwaje intwaro baba ari bande?

Kugeza ubu ntibyoroshye kubimenya, uretse ko itangazo ryakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga rivuga ko umutwe wiyita MRCD (Mouvement Rwandais pour le Changement Démocratique) ari wo wagabye icyo gitero.

Iryo tangazo rivuga ko kuva ku itariki ya 15/03/2019, uwo mutwe ugenzura akarere k'amajyaruguru y'ishyamba rya Nyungwe.

Callixte Sankara, uvuga ko ari we muvugizi w'uwo mutwe wigambye icyo gitero, yabwiye BBC ko ngo basanzwe bafite ibirindiro mu Rwanda.

Yavuze ko ibyabaye ari uko basohotse mu ishyamba ku ruhande rwa Nyamasheke, bagiye kureba abasirikare bari bahashyizwe.

BBC yagerageje kuvugana n'igisirikare cy'u Rwanda batubwira ko ata kintu na kimwe bashobora kubivugaho.

Turacyakurikirana aya makuru.

Ibindi bisa n’ibi