Perezida Tshisekedi wa Kongo yanze uwo Kabila yashakaga ko aba minisitiri w'intebe

Joseph Kabila (iburyo) wahoze ari Perezida wa Kongo yicaye iruhande rw'uwamusimbuye Perezida Félix Tshisekedi mu muhango w'irahira rye ku itariki ya 24 y'ukwezi kwa mbere uyu mwaka Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Joseph Kabila (iburyo) wahoze ari Perezida wa Kongo yicaye iruhande rw'uwamusimbuye Perezida Félix Tshisekedi mu muhango w'irahira rye ku itariki ya 24 y'ukwezi kwa mbere uyu mwaka

Ababikurikiraniye hafi babwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yashakaga ko Perezida Félix Tshisekedi w'iki gihugu agira Albert Yuma Mulimbi minisitiri w'intebe, ariko Bwana Tshisekedi akabyanga.

Bwana Yuma ni inshuti ya Bwana Kabila akaba n'umukuru wa sosiyete y'igihugu yo gucukura amabuye y'agaciro ya Gecamines.

Bwana Yuma yashyigikiye itegeko rishya rijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ryatangiye gukurikizwa mu mwaka ushize wa 2018 ku butegetsi bwa Bwana Kabila, ryongereye imisoro ku masosiyete acukura amabuye y'agaciro muri Kongo.

Kongo ni iya mbere ku isi mu musaruro w'amabuye y'agaciro ya cobalt, ndetse ikaba iya mbere muri Afurika mu musaruro w'amabuye y'agaciro y'umuringa (copper/cuivre).

Amasosiyete arimo Glencore na Barrick amaze igihe asaba leta ya Kongo kongera kwiga kuri iryo tegeko.

Ubutegetsi bwa Bwana Tshisekedi butangaza ko iryo tegeko rizakomeza gukurikizwa, ariko ko rishobora kuganirwaho n'amasosiyete akora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Bwana Tshisekedi ntabwo arashyiraho minisitiri w'intebe. Bijyanye n'ibiteganywa n'itegekonshinga rya Kongo, uwo azagena nka minisitiri w'intebe agomba kuva mu rugaga rwa Bwana Kabila rwa Front Commun pour le Congo (FCC) rufite ubwiganze mu nteko ishingamategeko, nyuma y'ibiganiro na FCC.

'Inenge mu mahanga'

Umuntu ukorana bya hafi n'ibiro bya perezida wa Kongo yabwiye Reuters ko mu byumweru bishize Bwana Kabila ari bwo yasabye Bwana Tshisekedi ko yagira Bwana Yuma minisitiri w'intebe, gusa arabyanga avuga ko uwo yifuza afite isura mbi mu ruhando rw'amahanga.

Yagize ati: "Perezida yabwiye Kabila ko Yuma atari mu bo yahitamo, ko afite inenge".

Gusa uwo muntu yavuze ko Bwana Tshisekedi yabwiye Bwana Kabila ko iryo atari ihererezo ry'urugaga rwabo impande zombi - urwa FCC n'urwa CACH rwa Bwana Tshisekedi - zemeranyijemo gutegekera hamwe.

Abantu batatu bo mu ngaga CACH na FCC babwiye Reuters ko Bwana Kabila yari yahaye Bwana Tshisekedi amazina atatu y'uwavamo minisitiri w'intebe: Bwana Yuma, minisitiri w'imari Henri Yav Mulang na Jean Mbuyu Luyongola, umujyanama wa Bwana Kabila mu bijyanye n'umutekano w'igihugu.

Ibiro bya perezida wa Kongo bitangaza ko ibikorwa byo gushakisha umukandida ku mwanya wa minisitiri w'intebe bikomeje, ariko byirinda kugira izina bitangaza.

Ubushyamirane bututumba

Abahagarariye ibihugu byayo babiri bakorera mu murwa mukuru Kinshasa wa Kongo, babwiye Reuters ko Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'umuryango w'ubumwe bw'Uburayi byashishikarije Bwana Tshisekedi kutagira Bwana Yuma minisitiri w'intebe.

Mu gihe sosiyete Gecamines yategekagwaga na Bwana Yuma, yagiye ishinjwa ibirego bya ruswa n'imiryango ikorera muri Kongo ndetse na mpuzamahanga, ibirego birimo no kwigwizaho za miliyoni zibarirwa mu magana z'amadolari y'Amerika.

Bwana Yuma yakomeje guhakana ibyo birego, avuga ko yibasirwa kubera ko akarira abashoramari b'abanyamahanga. Ku munsi w'ejo ku wa kabiri, ntabwo yahise aboneka ngo agire icyo atangaza kuri aya makuru mashya.

Hamaze kugaragara ibisa nk'ibimenyetso bica amarenga y'ubushyamirane bututumba hagati ya Bwana Tshisekedi n'urugaga FCC rya Bwana Kabila.

Mu magambo aherutse gutangaza ubwo aheruka kugirira urugendo muri Amerika mu cyumweru gishize, Bwana Tshisekedi yavuze ko ashaka "kumenesha ubutegetsi bw'igitugu bwari busanzweho".

Ku wa mbere w'iki cyumweru, urugaga FCC rwasohoye itangazo rushinja Bwana Tshisekedi "kwibasira bihutiyeho ndetse n'ibirego bidafite ishingiro".