Kwibuka 25: Komisiyo Ukuri Rwanda ivuga ko harimo ivangura mu kwibuka
Ntibishobora gukina mu cuma cawe

Kwibuka 25: Komisiyo Ukuri Rwanda ivuga ko harimo ivangura mu kwibuka

Mu kindi kiganiro twabateganyirije muri iki cyumweru cyo kwibuka imyaka 25 jenoside ibaye mu Rwanda, twavuganye n'umuryango Komisiyo Ukuri Rwanda uvuga ko hari ivangura mu kwibuka abahitanywe na jenoside yabaye mu Rwanda muri 94.

Uwo muryango ukorera mu mahanga uravuga ko uharanira ko abantu bose bagizweho ingaruka na jenoside yabaye mu Rwanda bahabwa uburenganzira bungana bwo kwibuka ababo bahitanywe n'ayo mahano yabaye mu Rwanda.

Akaba ariyo mpamvu uwo muryango kuwa gatandatu wahuriye i Buruseri mu Bubirigi mu muhango bavuga ko ari uwo kwibuka Abatutsi, Abahutu n'Abatwa bishwe muri 94.

Jonathani Musonera niwe ukuriye uwo muryango. Mu kiganiro na Ally Yusufu Mugenzi, yatangiye amubwira uko babona ubwiyunge muri iyi myaka 25.

Umiviriza aho hejuru icyo kiganiro.

Ibindi bisa n’ibi