Perezida Macron w'Ubufaransa yasezeranyije kongera kubaka kiliziya nkuru ya Notre-Dame yahiye

Inkongi y'umuriro ubwo yadukaga kuri kiliziya nkuru ya Notre-Dame y'i Paris mu Bufaransa ku munsi w'ejo ku wa mbere Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Inkongi y'umuriro ubwo yadukaga kuri kiliziya nkuru ya Notre-Dame y'i Paris mu Bufaransa ku munsi w'ejo ku wa mbere

Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa yasezeranyije kubaka bundi bushya igice cyahiye cya kiliziya nkuru ndangamateka ya Notre-Dame nyuma yaho gisenyewe n'inkongi y'umuriro.

Abazimya umuriro babashije kurokora igice kinini cy'iyi katederali imaze imyaka 850 yubatswe, harimo inzu muri rusange ndetse n'iminara ibiri yayo, gusa agasongero ndetse n'igisenge cyayo igice kimwe byahirimye.

Abazimya umuriro batangaje ko babashije kuwuhagarika nyuma y'amasaha icyenda barwana nawo.

Kugeza ubu nta mpamvu iramenyekana yateye iyi nkongi, ariko abategetsi bavuga ko bishobora kuba bifitanye isano n'imirimo yo kuyagura yarimo ikorwa.

Ibiro by'ubugenzacyaha i Paris byatangiye iperereza ku byabaye byiswe impanuka. Umuntu umwe mu bazimyaga uyu muriro yakomerekejwe byoroheje n'ibibatsi by'umuriro.

'Ibyago bikomeye'

Ubwo ejo ku wa mbere yasuraga aho byabereye, Bwana Macron yavuze ko abazimya umuriro bakumiriye "ikibi kirenze ibi", maze inzu ubwayo ntishye. Yasezeranyije gutangiza uburyo mpuzamahanga bwo gukusanya inkunga yo kongera kubaka ahangiritse.

Yagize ati: "Tuzongera twubake iyi katederali twese hamwe kuko ntagushidikanya ko ari umurage wacu." Ibyabaye yabyise "ibyago bikomeye".

Yavuze ko iyi kiliziya yari iy'"Abafaransa bose", barimo n'abataribwayinjiremo, nuko ashima "ubutwari bukomeye" bw'abazimya umuriro.

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Indimi z'umuriro ndetse n'umwotsi bizamuka imbere muri kiliziya nkuru ya Notre-Dame ku munsi w'ejo ku wa mbere

Umuherwe w'Umufaransa François-Henri Pinault, umuyobozi wa Kering Group ifite kompanyi za Gucci na Yves Saint Laurent zikora iby'imyambaro n'imirimbo, ni umwe mu bemeye gutanga inkunga.

Nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru AFP, yatangaje ko yemeye gutanga miliyoni 113 z'amadolari y'Amerika kugira ngo ahahiye hasanwe.

Umuriro watwitse iyi nyubako watangiye ahagana saa kumi n'ebyiri n'igice ku isaha y'i Paris ejo ku wa mbere, uhita vuba vuba ufata igisenge, umena amadirishya y'ibirahure unamanura agasongero k'iyi katederari.

Abazimya umuriro bagera kuri 500 bamaze amasaha barwana n'umuriro ngo udakomeza ukagera ku minara ibiri irimo inzongera zirangira cyane muri Paris ngo idashya.

Abantu babarirwa mu bihumbi bateraniye mu mihanda icyikije iyo katederali, bareba bucece indimi z'uwo muriro. Bamwe bashoboraga kuboneka barira mu ruhame, mu gihe abandi baririmbaga naho abandi na bo bavuga amasengesho.

Ibyangiritse biracyabarwa ariko mu gisenge hangiritse igice bitaga 'ishyamba' cyubakishije imbaho nini cyane zimaze imyaka irenga 800.

Iby'ingenzi cyane byarokowe

Abatabazi babashije kuvana muri katederali ibintu by'ubugeni bwa cyera cyane bya kiliziya by'agaciro kanini, muri byo harimo icyo bavuga ko ari ikamba ry'amahwa ryambitswe Yezu Kristu mbere y'uko abambwa, ryashyizwe muri iyi katederali imaze kuzura hagati y'ikinyejana cya 12 n'icya 13.

Ikanzu bivugwa ko yari yambawe n'umwami Louis IX ubwo yazanaga iryo kamba muri iyi katederali y'i Paris nayo yarokowe ntiyashya nkuko byatangajwe na Anne Hidalgo, umuyobozi w'umujyi wa Paris.

Umunyamateka Camille Pascal we yatangarije televiziyo BFM ko "umurage w'agaciro ntagereranywa" wangiritse. Harimo imbaho za cyera cyane, imyubakire y'ubuhanga butangaje n'ibikoresho bimaze imyaka myinshi byari amateka akomeye.

Ikirango cy'igihugu

Nta kindi kintu kiranga Ubufaransa kurusha ibindi nk'iyi katederali ya Notre-Dame. Ikiyiyingayinga ni umunara wa Eiffel ariko wo umaze imyaka irenga 100 mu gihe Notre-Dame iri i Paris kuva mu myaka ya 1200.

Ubuheruka iyi katederali yangirika hari mu kinyejana cya 16 mu mpinduramatwa y'u Bufaransa. Intambara zombi z'isi nazo zarayisize nubwo yari yendaga gusenywa.

Abafaransa benshi ndetse n'abandi bantu ku isi bazi iyi nyubako batewe agahinda no kubona yangizwa n'inkongi.

Ku nyubako za kiliziya nyinshi mu Bufaransa ubwo iyi nzu yarimo ishya bahise bavuza inzogera nini zabo mu kugaragaza agahinda batewe n'ibyabaye mu cyumweru gitagatifu ku bagatolika.

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, uwo muriro watangajwe ko wazimijwe burundu

Arkepiskopi wa Paris, Michel Aupetit, yagize ati: "Notre-Dame iri gushya, Ubufaransa buri kurira ndetse n'isi yose. Birababaje birenze."

Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n'umuco, UNESCO, ryatangaje ko ryifatanyije n'Ubufaransa kandi rizafatanya nabwo gusana iyi nyubako isurwa n'abantu hafi miliyoni 13 buri mwaka, isurwa kurusha umunara wa Eiffel.

Umukuru w'Ubudage, Angela Merkel, yise Notre-Dame "ikirango cy'umuco w'Ubufaransa n'uw'Uburayi."

Naho Perezida Donald Trump w'Amerika we yavuze ko "biteye ubwoba" kureba uwo muriro, avuga ko mu kuzimya uwo murimo hakoreshwa "indege zigenda zimena amazi".

Kubera iyi nkongi, Bwana Macron yahise aburizamo ijambo yari agiye kuvugira kuri televiziyo yari yageneye abamaze amezi mu mihanda bigaragambya mu Bufaransa.

Ibindi bisa n’ibi