Inkubi ikomeye y’umuyaga n’imvura nyinshi bigeramiye Mozambique, Tanzania n’ibirwa bya Comoros

Ahavuye isanamu, AFP
Abahanga mu by'ikirere bavuga ko ingaruka z'inkubi Kenneth zishobora kurenza iz'inkubi Idai iherutse kwangiza byinshi no kwica benshi.
Ikigo cy'ubumenyi bw'ikirere muri Tanzania cyatanze intabaza ikomeye ko iyi nkubi yahawe izina rya Kenneth izibasira ibice by'amajyepfo ya Tanzania.
Dr. Paschal Waniha umuyobozi w'iki kigo yabwiye BBC ko iyi nkubi igizwe n'imiyaga ifite imbaraga nyinshi (umuvuduko ushobora kugeza kuri 200km/h) ndetse n'imvura nyinshi bishobora kwangiza ibikorwa remezo n'imirima, bityo baburiye cyane cyane abatuye aho iyi nkubi iza guca.
Muri Tanzania, uduce twa Lindi, Mtwara na Ruvuma nitwo biteganyijwe ko iyi nkubi iri bunyuremo kuri uyu wa kane.
Dr Waniha avuga ko atari ubwa mbere baburiye abantu ariko ngo hari ubwo abantu batabyitaho kandi bari ahantu hageramiwe.
Mu birwa bya Comoros kuri uyu wa kane Leta yafunze ibibuga by'indege n'amashuri mu gihe cy'amasaha 24 ngo birinde ingaruka z'iyi nkubi nk'uko bivugwa n'urubuga rw'amakuru rutegamiye kuri Leta, Infos news.
Mozambique yo ntiroroherwa n'ingaruka z'inkubi yiswe Idai aho yishe abantu 600 abandi 400 000 bakava mu byabo, ikangiza ibintu by'agaciro ka miliyoni 770 z'amadorari nk'uko imibare itangazwa na Leta ibivuga.
Ishami ry'amakuru y'ikirere (BBC Weather) rivuga ko inkubi yiswe Kenneth ishobora kuba ariyo nkubi ikomeye igiye kwibasira igice cy'amajyepfo ya Africa.