Lazarus, umunyamuziki wo muri Malawi uri guhindura intekerezo zitari impamo kuri ba nyamweru

Abahungu b'uyu munyamuziki na bo ni nyamweru
Image caption Abahungu b'uyu munyamuziki na bo ni nyamweru

Ku mihanda igendwa cyane yo ku murwa mukuru Lilongwe muri Malawi, umunyamuziki witwa Lazarus Chigwandali agenda aririmba agerageza kandi guhindura imyumvire n'intekerezo zitari impamo kuri ba nyamweru nka we.

Bigereranywa ko muri Malawi hari ba nyamweru bagera ku bihumbi icumi. Kuba nyamweru bigira ingaruka ku musemburo uha uruhu, umusatsi n'amaso ibara ryabyo.

Ariko muri Afurika y'iburasirazuba, hari imyumvire ya bamwe ihuza ibice by'umubiri wa ba nyamweru no kugera ku bukungu n'amahirwe.

Ibi bituma akenshi bashimutwa, bakicwa, bagacibwa ibice by'imibiri yabo, abandi bagasambanywa ku ngufu kubera indi myumvire ko gusambana na bo bivura SIDA.

Lazarus wavukiye mu cyaro cy'ahitwa Nankumba kiri kuri kilometero zigera kuri 80 mu majyepfo y'umurwa mukuru Lilongwe, avuga ko na we yari yugarijwe n'abafite iyi myumvire, hakiyongeraho n'ihezwa basanzwe bakorerwa.

Yabwiye BBC ati: "Abantu bajyaga baza bakankubita nta mpamvu. Cyangwa ndiho nigendera nko mu nzira bakantera amabuye".

"Najyaga gukina umupira n'abandi bagahita bahagarika gukina bakagenda, kuko batashakaga kuba hamwe nanjye".

Ubuzima bukomeje gukomera ari muto, avuga ko ubuhungiro yasigaranye ari urusengero n'umuziki - akandika indirimbo akazicurangana na murumuna we Peter - na we akaba ari nyamweru - ku nanga bikoreye.

Image caption Lazarus avuga ko azakomeza gukora umuziki kugeza abantu baretse intekerezo zitari impamo bafite kuri ba nyamweru

Avuga ko bandikaga bakanaririmba indirimbo cyane cyane z'ubuzima n'imibereho iwabo, n'uko ababyeyi bakwiye gufata abana.

Lazarus agira ati :"Abagore bose iwacu bajyaga kuvoma bakagenda bavuga bati 'bariya bahungu baratangaje, baririmba indirimbo zitwigisha kurera abana bacu'".

Aba bavandimwe noneho baje gukundwa n'ababahohoteraga, bigera ubwo bari basigaye batumirwa mu bukwe n'ibindi birori bihuza imbaga ngo babaririmbire.

Gusa ntibyakomeje kuko umuvandimwe we Peter yaje gufatwa na kanseri (cancer) y'uruhu ikunze kwibasira ba nyamweru, ndetse iramuhitana.

Peter amaze gupfa, Lazarus avuga ko yahise ava iwabo ajya i Lilongwe, aho avuga ko naho ubuzima butari bworoshye kuri we n'umugore we kuko byari bigoye cyane no kubona ibyo kurya bibahagije.

Amahirwe

Gusa yagumanye icyizere. Imwe mu ndirimbo yagendaga aririmba yahaga ubutumwa 'Satani' ko "uko wangira nabi kose amaherezo nzabona ibyiza".

Umukerarugendo w'Umwongerezakazi yanyuzwe n'umuziki we maze afata telefone ye igendanwa afata videwo ya Lazarus ari kuririmbira ku isoko.

Nuko iyo videwo iza no kugera ku munyamuziki Johan Hugo ukomoka muri Suède ariko uba i London mu murwa mukuru w'Ubwongereza, akunda cyane injyana ya Lazarus kuko isa n'uburyo na we acuranga inanga ya banjo.

Hugo ati: "Nahise numva ko nkwiye gukorana indirimbo na we".

Hugo yahamagaye Esau Mwamwaya, umunyamuziki wo muri Malawi bari basanzwe barakoranye indirimbo nyinshi, ngo bafatanye gushakisha Lazarus, ugendagenda ku mihanda aririmbira ngo abone ifunguro.

Baramubonye, ariko igihe gito mbere yo gufata amajwi y'indirimbo Lazarus arabura.

Bacyetse byinshi: ko ashobora kuba yashimuswe n'abashaka kumugirira nabi cyangwa se akaba yatinye ko gukorana n'aba bantu byamugiraho ingaruka mbi. Iki cya nyuma nicyo cyari cyabayeho.

Lazarus yari yafashe umuryango we ava muri Lilongwe yisubirira ku ivuko ahunze aba bantu bashya.

Bakoreye indirimbo iwe

Itsinda rya Hugo na Mwamwaya baramushakishije bamwumvisha ko bamushakira ineza, aremera agaruka i Lilongwe maze indirimbo bakoranye videwo yayo afatirwa imbere y'icumbi rye no ku yindi mihanda aho yagendaga aririmba.

Hugo ati: "Twabikoreye imbere y'iwe. Hari abana 100 baririmba bakoma amashyi, indirimbo yakozwe bigaragara ko ari iyo muri aka gace".

Uwufise ububasha kw’isanamu LAZARUS
Image caption Igice kinini cy'indirimbo zigize umuzingo we zakorewe ku karubanda

Lazarus ati: "Ku muryango wanjye, byari ibihe tutazibagirwa mu buzima bwacu. Abantu ntibumvaga ukuntu jyewe babonaga ngenda ndirimba ku mihanda, iwanjye hakoraniye abafata amajwi na videwo. Byari ibyishimo birenze".

Indirimbo yabo ya mbere yasohotse mu ntangiriro y'uyu mwaka wa 2019. Yitwa Ndife Alendo (Turi Abagenzi), ivuga uburyo abantu bose ari abashyitsi ku isi. Inavuga mu bundi buryo ku ngorane za ba nyamweru.

Muri iyi ndirimbo, bagira bati: "Dufatwa nkaho turi abashyitsi iwacu. Ariko ndabwira abantu…'natwe turi abantu nkamwe'".

Ndife Alendo yacuranzwe cyane ku maradiyo muri Malawi no mu Bwongereza, ndetse no kuri sheni z'umuziki za BBC.

Hugo avuga ko Lazarus ari umuhanga mu kwandika indirimbo gakondo, kuzihitiramo injyana no kuzicuranga. Ati: "Ibyo byose abifatanya neza mu buryo ntigeze numva mbere".

Ubuzima bwarahindutse

Lazarus w'imyaka 37 y'amavuko, agira ati: "Mbere y'ibi hari igihe numvaga najya mu muhanda imodoka ikankandagira umutwe".

"Ariko ubu nishimiye ko isi yose - n'Abanyamalawi by'umwihariko - yumva ibyo mvuga mu muziki".

Hugo avuga ko Lazarus ari mu mwanya mwiza cyane wo guhindura intekerezo n'imyumvire y'abantu itari impamo kuri ba nyamweru.

"Kandi biri no kubaho…ubu ari kuba icyamamare. Nta televiziyo iwabo ataracaho, yatumiwe kuri ambasade y'Amerika mu ngendo yateguye".

"Ariko ubu, nishimiye kubona ko abantu bamushyigikiye cyane, kandi bari kugenda bumva abafite ubumuga nk'ubwe."

Inkuru n'ubutumwa bya Lazarus bishobora kwamamara kurushaho ubwo filimi mbarankuru yamukozweho izamurikwa mu iserukiramuco Tribeca Film Festival rizabera i New York mu mpera y'iki cyumweru.

Ni filimi yakozwe n'umuhanzi w'icyamamare Madonna wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, wagiye gusura Lazarus iwe muri Malawi, ndetse akaririmbana na we mu gitaramo yahakoze umwaka ushize.

Nyuma yo gusurwa na Madonna, Lazarus yagize ati: "Byamfashe igihe kugira ngo njye mbasha gusinzira, ntabwo nashoboraga kwiyumvisha ko byabayeho".

Guhura na Madonna byatumye umuziki wa Lazarus urushaho kurenga Malawi ubu ukaba uri kugera henshi ku isi.

Ati: "Nifuza ko indirimbo zanjye zakwamamara nk'iza Madonna. Nibiba, nzamara umunsi wose mu nzu yanjye nibyinira".