Mu Rwanda ngo hari umutekano naho ibihugu byi Burayi biburira ingenzi
Ntibishobora gukina mu cuma cawe

Mu Rwanda ngo hari umutekano naho ibihugu by'Uburayi biburira ingenzi

Ibihugu bitanu by'Uburayi - Ubufaransa, Canada, Ubwongereza, Australiya n'Ubudage - byasohoye amatangazo aburira abaturage babyo ko kubera impamvu z'umutekano wabo birinda kujya mu duce tw'amajyepfo y'u Rwanda turi hafi y'ishyamba rya Nyungwe.

Ayo matangazo aravuga ko hari amakuru avuga ko utwo turere tutarimo umutekano uhagije kubera ibikorwa by'abantu bitwaje intwaro.

Nta bisobanuro birambuye bitangwa n'ibyo bihugu.

BBC yashatse kumenya icyo u Rwanda rubivugaho, maze tuvugana na Olivier Nduhungire, icyegera cya ministiri ushinzwe umubanyi n'amahanga w'u Rwanda, mu kiganiro mushobora kumva aho hejuru.

Ibindi bisa n’ibi