U Rwanda rwemeje ko Major Callixte Sankara, umuvugizi w'umutwe wa FLN, ari mu maboko yarwo

Hari hashize ibyumweru humvikana amakuru yuko yatawe muri yombi mu birwa bya Comores akajyanwa mu Rwanda
Image caption Hari hashize ibyumweru humvikana amakuru yuko yatawe muri yombi mu birwa bya Comores akajyanwa mu Rwanda

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yatangaje ko Major Callixte Sankara, umuvugizi w'umutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda, ari mu maboko y'iki gihugu.

Major Sankara yakunze kumvikana avugira umutwe wa FLN, harimo no kwigamba ibitero mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe.

Minisitiri Sezibera yavuze ko Major Sankara azashyikirizwa ubucamanza mu gihe cya vuba.

Muri iki kiganiro yagiranye n'abanyamakuru nyuma y'inama n'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Minisitiri Sezibera yanavuze ko u Rwanda rwasabye ibihugu by'amahanga gufata no kohereza mu Rwanda abakuru b'imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda avuga ko bari mu bihugu byabo.

Image caption Dr Richard Sezibera yasabye ko abakuru b'imitwe irwanya u Rwanda bafatirwa mu bihugu barimo

Mu bo yavuze ko yasabye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko batabwa muri yombi, harimo Kayumba Nyamwasa, David Himbara na Charlotte Mukankusi, batavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda.

Hari hashize ibyumweru humvikana amakuru yuko Major Sankara yatawe muri yombi mu birwa bya Comores akajyanwa mu Rwanda, nubwo umukuru w'ishyaka MRCD - ari ryo rifite umutwe w'inyeshyamba wa FLN - yari aherutse kumvikana ayahakana.

Ibindi bisa n’ibi