Imyaka 21 nyuma yaho, umupfakazi wa Seth Sendashonga aracyasaba Kenya ubutabera

Madamu Cyriaque Nikuze Sendashonga, umupfakazi wa Seth Sendashonga wabaye Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu w'u Rwanda Uwufise ububasha kw’isanamu Twitter / IUCN
Image caption Madamu Cyriaque Nikuze Sendashonga, umupfakazi wa Seth Sendashonga wabaye Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu w'u Rwanda

Ku itariki 16 y'ukwa gatanu mu mwaka wa 1998, Seth Sendashonga yiciwe i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, ku itariki ya 16 y'uku kwezi umupfakazi we yandikiye Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya amusaba ubutabera ku rupfu rw'umugabo we kuko nta wuraruryozwa.

Madamu Cyriaque Nikuze Sendashonga yanditse iyi baruwa ifunguye yibutsa ko abafashwe bashinjwa kwica umugabo we urukiko rwabarekuye bose "kuko habuze ibimenyetso".

Avuga ko umupolisi wapererezaga iby'uru rupfu yatanze ubuhamya ko yananijwe n'abakozi ba ambasade y'u Rwanda i Nairobi, yemeje ko kwica Sendashonga byari byageragejwe na mbere.

Madamu Sendashonga yanditse ko uyu mupolisi yabwiye urukiko ko "adashidikanya ko urupfu rwa Seth Sendashonga ari politiki iruri inyuma".

Sendashonga yari Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu muri leta yashyizweho na FPR Jenoside ikirangira mu Rwanda.

Mu mwaka wa 1995, yanenze FPR bimuviramo guhungira muri Kenya aho yageze agashinga ishyaka rya Forces de Résistance pour la Démocratie (FRD) rirwanya ubutegetsi.

Mu mwaka wa 1996, yarokotse igikorwa cyari kumuhitana, ku itariki 16 y'ukwa gatanu 1998 ntiyongeye kurokoka, yicwa n'amasasu y'abantu bitwaje intwaro.

Perezida Kagame amugarukaho

Madamu Sendashonga yandikiye Perezida wa Kenya ko "bigaragara neza ko guverinoma y'u Rwanda ariyo yateguye uru rupfu". Ko "Perezida Paul Kagame akenshi yigamba kwica umugabo wanjye mu ruhame".

Mu mwiherero w'abategetsi b'u Rwanda uheruka kuba mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, Perezida Paul Kagame ubwo yavugaga ku mateka y'ikibazo u Rwanda rufitanye na Uganda, yavuze n'isano yabyo na Sendashonga.

Yavuze ko Sendashonga yahuraga na Gen. Salim Saleh, umuvandimwe wa Perezida Yoweri Museveni, "bategura imigambi mibisha ku Rwanda". Yavuze ko icyo gihe "Sendashonga yarenze umurongo".

Muri uwo mwiherero, Perezida Kagame yavuze ko "aticuza urupfu rw'abarwanya u Rwanda".

Mu ibaruwa Madamu Sendashonga yageneye kopi na Perezida wa Uganda, yasabye ko abishe umugabo we bakurikiranwa, nubwo avuga ko ubutabera bukomeje gutinda.

Ibindi bisa n’ibi