Igihugu cya Taiwan cyemeye ko abahuje ibitsina bashyingiranwa

Byari ibyishimo ku bashyigikiye iryo tegeko Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Byari ibyishimo ku bashyigikiye iryo tegeko

Inteko ishingamategeko ya Taiwan yabaye iya mbere muri Aziya yemeje kuri uyu wa gatanu ko abahuje ibitsina muri iki gihugu bashobora gushyingiranwa.

Itegekonshinga ry'iki gihugu mu 2017 ryari ryemeje ibi ariko bitegereza ko inteko ishingamategeko ibanza kubitorera, yari yahawe imyaka ibiri yo kubyigaho.

Amagana y'abaharanira uburenganzira bw'abakundana bahuje ibitsina muri iki gihugu, uyu munsi bakoraniye imbere y'inteko mu murwa mukuru Taipei bategereje umwanzuro.

Bateye hejuru mu byishimo byinshi ubwo bari bamenyeshejwe ko inteko ishingamategeko yemeje iri tegeko.

Gusa uruhande rw'abashyigikiye uko ibintu byahoze mbere rwo rwarakajwe n'iki cyemezo.

Hatagerejwe ko Perezida Tsai Ing-wen wa Taiwan asinya kuri iri tegeko rikajya mu bikorwa.

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Bateye hejuru mu byishimo byinshi ubwo bari bamenyeshejwe ko inteko ishingamategeko yemeje iri tegeko

Jennifer Lu uyobora ishyirahamwe ry'abaharanira uburenganzira bungana kuri bose mu byo gushyingiranwa, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko urugamba rutarangiye kuko ubu bagiye no gukomeza guhangana n'ivangura rikorerwa ababana bahuje ibitsina.

Abaturage benshi ba Taiwan mu matora ya kamarampaka yagiye aba kuri iyi ngingo, bagaragaje ko bifuza ko "gushyingiranwa" gukomeza kuba hagati y'umuntu w'igitsina gabo n'uw'igitsina gore gusa.

Byabaye ngombwa ko abashinga mategeko batora itegeko ryihariye rinyuranye n'asanzwe ryemerera abahuje ibitsina gushyingiranwa.

Ahandi byifashe bite?

Uretse gushyingirwa, no kuryamana kw'abahuje ibitsina hari ibihugu bigihanwa nk'icyaha, mu bihugu byinshi ku isi birimo n'ibya Afurika kuryamana kw'abahuje ibitsina atari icyaha.

Gushyingira abahuje ibitsina ntibyemewe mu Bushinwa, igihugu gituranye na Taiwan, kimwe no mu bihugu bindi byose bya Aziya.

Muri Afghanistani, Irani, Qatar, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (United Arab Emirates) na Yemeni, kuryamana gusa kw'abahuje ibitsina bihanishwa urupfu.

Amategeko henshi ku isi yemera gushyingira gusa abadahuje ibitsina, gusa hari ibihugu by'i Burayi n'Amerika byemera gushyingirwa kw'abahuje ibitsina.

Muri Afurika, igihugu kimwe, Afurika y'Epfo, ni cyo gusa cyemera gushyingira abahuje ibitsina.