‘Ingingo’ eshanu ziheza inyuma abagore – n’uko zahinduka

Illustration of a business woman flying through the air propelled by a rocket Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images

Umwaka ushize 'World Economic Forum' yatangaje ko ibona bizafata imyaka 202 kugira ngo icyuho mu mahirwe y'ubukungu hagati y'abagabo n'abagore kirangire.

Sally Helgesen umuhanga mu kwerekeza abantu ku myifatire ikwiye yabwiye BBC Ideas ingingo eshanu ziheza inyuma abagore mu murimo n'imyuga yabo, n'uko byahinduka.

1. Kwivuga ibigwi n'imyato

Guhora utegereje ko abantu babona bakanashima ibyo wakoze ngo ni ikibazo ku bagore benshi nk'uko abivuga.

Abagore benshi baganiriye nawe bamubwiye ko batajya bavuga ibyo bagezeho cyangwa bakoze neza. Bamuhaye impamvu ebyiri;

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images

Ati " iya mbere ni 'ntekereza ko ninkora akazi neza abantu bakwiye kubibona'. Indi ni 'aho gushaka kwibonekeza bikagenda nabi, ibyiza ni uko nta n'uwambona'."

Helgesen avuga ko imitekerereze nk'iyi itageza abagore aho bakwiye kuba bari.

Wabihindura ute?

Ati "Menya aho ufite imbaraga, uhagaragaze". Avuga ko umuyobozi wawe ashobora kuba atazi uburyo uvugana n'abantu benshi bigendanye n'akazi, aha ngo ugomba nibura rimwe mu cyumweru kumwoherereza e-mail umugaragariza abantu mwavuganye muri icyo cyumweru.

Helgesen avuga ko ubu buryo bwo kugaragaza icyo ushoboye bufasha cyane abagore kuzamuka.

2. Iga guhakana

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images

Helgesen aburira abagore ko ikintu cyagufasha mu kuzamura urwego rwawe mu mirimo kinashobora kubikubuza. Gushimagiza no kwemera.

Ati "Niba buri gihe uba wumva ntawe wanenga mu kazi, bizakugora cyane kubaza abantu ibyo bakwiye gukora.

Cyangwa niba udashobora kuvuga uti 'hoya' ku bintu runaka bizarangira abantu bakungukiraho gusa bakanarengera".

Ibi wabihagarika ute? Shyiraho imbibi.

Helgesen ati "Ibwire ubwawe uti 'ubu ndiyemeje, kuva iki gihe abazongera kunsaba kubafasha ibi cyangwa gukora biriya nzajya mbanza mbitekerezeho cyane mbere yo kuvuga yego'. Ubanze utekereze niba koko ibyo biri mu nyungu zawe".

3. Kunoza v kwiyemeza ibikomeye

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images

Helgesen avuga ko abagore benshi mu mirimo yabo usanga bita cyane ku kunoza neza ibyo bakora. Ibi ngo biba ikibazo kuko usanga batabasha guha abandi inshingano. Bityo ibyo bakora bikaba bicye.

Akenshi ngo usanga abagore bashaka kubyikorera byose. Bitandukanye na bagenzi babo.

Helgesen agira inama abagore yo kumenya kureba uwo baha inshingano zimwe baba bashaka gukora ubwabo ngo bazinoze, ahubwo bagakurikirana uwo bazihaye bakamubwira uko babona yakoze aho guhora birunzeho byose ngo bashaka ko binoga.

Avuga ko ubushakashatsi bwerekanye ko mu mirimo inyuranye 'abagore bashimirwa cyane gukora neza no kutagira amakosa naho abagabo bagashimirwa kwiyemeza ibikomeye no kwiyizera cyane.

Helgesen agira abagore inama kurekera aho kwifuza kunoza cyane ibyo bakora ahubwo bagatangira kwiyemeza ibindi bikomeye kuko bizamura umuntu mu mwuga we.

4. Renga amakosa

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images

Abagore ngo bagorwa kenshi no kwakira no kwibagirwa amakosa yabo kurusha abagabo - Helgesen avuga ko ibi biheza umuntu inyuma mu mikorere. Ati "ni nko kwiha igihano".

Agira abagore inama yo kurenga amakosa, bakibwira bati - 'ndi umuntu nk'undi wese'. Ntibaheranwe n'amakosa, bagakomeza n'ibindi.

5. Wica bugufi cyane

Helgesen avuga ko yaba mu guhagarara mu bantu no guhitamo amagambo yo gukoresha abagore usanga 'bicisha bugufi' cyane.

Gusaba ikintu ukoresha amagambo nka "wambabarira ukampa umunota umwe gusa?" bigaragara nk'aho uri mu mwanya utakabaye urimo - kandi ibi ngo bisubiza inyuma umuntu.

Helgesen ati "Niba ushaka kugaragara nk'ushoboye, ukwiye kwihagararaho, ukagaragaza ko uri aho ukwiye kuba uri wese kandi wuzuye".

Ibindi bisa n’ibi

Ibindi kuri iyi nkuru