Leta y’u Rwanda ishaka ko abakekwa jenoside barangije amahugurwa bakurikiranwa

Byari ibyishimo kuri benshi mu bahoze ari abarwanyi b'umutwe wa FDLR basoje amahugurwa yabo mu kigo cya Mutobo
Image caption Byari ibyishimo kuri benshi mu bahoze ari abarwanyi b'umutwe wa FDLR basoje amahugurwa yabo mu kigo cya Mutobo

Leta y'u Rwanda ivuga ko abahoze ari abarwanyi b'umutwe wa FDLR bashoje amahugurwa yabo mu Rwanda bakaba bakekwa kugira uruhare muri jenoside bagomba gukurikiranwa n'amategeko.

Umuyobozi ukuriye urwego rushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, Seraphine Mukantabana, niwe yabitangaje.

Yavuze ko urwego rw'ubugenzacyaha bwatangiye gukurikirana bamwe muri abo barwanyi ba FDLR baherutse gutaha mu Rwanda boherejwe na Repubulika ya Demokrasi ya Kongo.

Abagera kuri 600 nibo bashoje inyigisho zigendanye n'uburere mboneragihugu zibategurira gusubira mu buzima busanzwe.

Byari ibyishimo kuri benshi mu bahoze ari abarwanyi b'umutwe wa FDLR basoje amahugurwa yabo mu kigo cya Mutobo mu majyaruguru y'u Rwanda, benshi bishimira ko bavuye mu buzima bita ko bugoye bahozemo mu mashyamba ya Kongo.

Buri umwe wese aragenerwa ibihumbi 60 by'amanyarwanda azamufasha gutangira ubuzima busanzwe.

Image caption Mu maso ya bamwe hagaragaramo umwijima, urwego rw'ubugenzacyaha RIB ngo bumaze iminsi bukora iperereza

Ariko ntambwo byari ibyishimo gusa...

Nubwo bimeze gutyo ariko, mu maso ya bamwe hagaragayemo umwijima ngo kuko urwego rw'ubugenzacyaha RIB rumaze iminsi rukora iperereza kuri bamwe ku byaha bya jenoside baba bakekwaho gukorera mu Rwanda muri 94.

Abari abarwanyi b'umutwe wa FDLR bagera kuri 600 nibo bashoje amahugurwa agendanye n'uburere mboneragihugu yibanda cyane ku mateka y'u Rwanda.

Bigishwa uburyo kuri ubu igihugu kiyobowe, ubumwe n'ubwiyunge, kubashishikariza kubumbatira umutekano ku mirenge aho baturuka ariko kandi bagasabwa guhamagarira abo basize muri Kongo gutahuka.

Ibindi bisa n’ibi

Ibindi kuri iyi nkuru