Muri Kongo baritegurira gushyingura Etienne Tshisekedi nyuma y'imyaka ibiri atabarutse

Hashize imyaka ibiri Ethiene Tshisekedi, wigeze kuba minisitiri w'intebe muri Kongo, atabarukiye mu Bubiligi Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Hashize imyaka ibiri Ethiene Tshisekedi, wigeze kuba minisitiri w'intebe muri Kongo, atabarukiye mu Bubiligi

EtienneTshisekedi yapfuye tariki ya mbere z'ukwezi kwa kabiri mu 2017 mu Bubiligi, kuva kuri uyu wa kane i Kinshasa haratangira imihango yo kumuherekeza nk'intwari ya Kongo.

Abo ku ruhande rwe bavuga ko Joseph Kabila ari we wari waranze ko umurambo we ucyurwa ugashyingurwa mu cyubahiro.

EtienneTshisekedi wa Mulumba yabaye umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta zose zategetse Republika ya Demokarasi ya Kongo kuva yabona ubwigenge.

Umuhungu we Felix, Perezida wa Kongo ubu, yategetse ko umurambo wa se ucyurwa agashyingurwa mu cyubahiro mu mihango ibanza kubera kuri stade de Martyrs - sitade nkuru mu gihugu.

Etienne Tshisekedi arazwi cyane muri politiki ya Zaire cyangwa Kongo kubera kudashyigikira politiki zimwe na zimwe z'abategetsi Kongo kuva kuri Mobutu Sese Seko.

Yabaye Minisitiri w'intebe w'iki gihugu inshuro eshatu hagati ya 1991 na 1997. Mu kwezi kwa kane 1997 ho yeguye ku mirimo amaze icyumweru kimwe ahawe iyi mirimo.

Ayoboye ishyaka UDPS yaharaniye kenshi mu matora kuyobora Kongo ntiyabigeraho, yakunze kuba mu Bubiligi ari naho yaguye azize uburwayi.

Biteganyijwe ko umurambo wa Etienne Tshisekedi uva mu Bubiligi n'indege ukakirwa i Kinshasa kuri uyu wa kane hagatangira imihango yo kumuherekeza izasozwa kuwa gatandatu.

Ibinyamakuru byo muri Kongo bivuga ko abategetsi b'ibihugu bya Angola, Kongo-Brazaville, Guinée, Rwanda, Togo na Zambia bazitabira iyo mihango.

Ibindi kuri iyi nkuru