Geri wo muri Spice Girls yasabye imbabazi nyuma y’imyaka 21

Spice Girls bongeye gusubirana, ku wa gatandatu bakoze igitaramo cy'imbaturamugabo kuri sitade ya Wembley Uwufise ububasha kw’isanamu Andrew Timms
Image caption Spice Girls bongeye gusubirana, ku wa gatandatu bakoze igitaramo cy'imbaturamugabo kuri sitade ya Wembley

Geri Horner, umwe mu bagize itsinda rya Spice Girls, yasabye imbabazi ko mu 1998 yatereranye bagenzi be akava muri iri tsinda, ubu rikaba ryarasubiranye ndetse riri gukora ibitaramo.

Ubwo basozaga ibitaramo kuri sitade ya Wembley i Londres ku wa gatandatu, yagize ati: "Ndashaka kuvuga ikintu nakabaye naravuze mu myaka myinshi ishize".

"Ndasaba imbabazi. Ndasaba imbabazi ko nasize abandi. Nabateye akababaro. Birashimishije gusubirana n'abakobwa nkunda".

Geri, bakunda kwita Ginger Girl, yavuye muri iri tsinda mu gihe ryari rigeze ku gasongero k'ibihe byiza mu myaka 21 ishize rikunzwe cyane ku isi.

Icyo gihe yarivuyemo avuga ko ananiwe cyane, akeneye kuruhuka.

Spice Girls y'abakobwa batanu, yari ikunzwe cyane muri muzika, igizwe na: Melanie Brown ("Scary Spice"), Melanie Chisholm ("Sporty Spice"), Emma Bunton ("Baby Spice"), Geri Halliwell ("Ginger Spice") na Victoria Beckham ("Posh Spice").

Iri tsinda ryaje gusenyuka hashira imyaka myinshi, ubu rikaba ryongeye gusubirana. Ryaherukaga gukorera igitaramo kuri Wembley mu myaka 21 ishize. Ku wa gatandatu bibukije abakunzi babo ibyo bihe byiza.

Uwufise ububasha kw’isanamu ANDREW TIMMS
Image caption Umwanya w'uwa gatanu ngo uracyahari

Umwe aracyabura

Mu gitaramo cyo ku wa gatandatu, Geri yasabye imbabazi maze bahita bacuranga indirimbo yabo bise "Goodbye" bahimbye icyo gihe amaze kuva muri iri tsinda.

Abari muri iri tsinda bahise bazana abana babo imbere aho bacurangiraga kugira ngo baririmbane indirimbo yabo yakunzwe cyane ku isi yitwa "Mama".

Umwe muri bo, Emma Bunton, we yarize cyane ubwo baririmbaga indirimbo yabo "Viva Forever".

Spice Girls, ku rubyiniro bari bambaye imyambaro imeze nk'iyo bambaraga mu myaka ya 1990, ibintu byashimishije abafana bagera ku 80,000 bitabiriye iki gitaramo.

Uwufise ububasha kw’isanamu ANDREW TIMMS
Image caption Indirimbo baririmbiye abakunzi babo harimo izakunzwe cyane mu myaka ishize

Kugeza ubu, Victoria Beckham ni we utaragaruka muri iri tsinda ku mpamvu zo kwita ku bucuruzi bwe, nkuko yabivuze umwaka ushize.

Mu ndirimbo Wannabe aho agomba kuririmba bahinduye igitero bashyiramo, byo gutebya, ko "Victoria atapfa kuza ku busa…"

Geri yabwiye imbaga yari Wembley ko "umwanya w'umuntu wa gatanu ugihari".

Ibindi bisa n’ibi