Amaso y’imbwa yarahindutse atuma zibasha gutanga ubutumwa

Amaso y'imbwa yarahindutse

Niba imbwa ifite amaso asa n'ashaka kukubwira ikintu cyangwa asaba ko uyitaho, zaba ari impinduka zabayeho kugira ngo zibashe gukururira umuntu kuzitaho.

Abashakashatsi babonye ko hari igice cy'umubiri kiyongereye iruhande rw'amaso y'imbwa, gituma zisa n'izerekana ko hari icyo zifuza ku bantu.

Agace gato k'umubiri kiyongereye gatuma amaso y'imbwa amera nk'umwana ufite icyo yifuza bigatuma umuntu agira icyo ayifasha.

Ubushakashatsi buvuga ko izi mpinduka ku miterere y'amaso y'imbwa afasha izi nyamaswa gukomeza umubano n'abantu.

Ubushakashatsi bwakozwe mbere bwerekanaga uko imbwa zigaragaza amarangamutima yazo ku bantu, ariko ubu bushya bwakorewe mu Bwongereza no muri Amerika bugaragaza ko izi mpinduka zabayeho iruhande rw'amaso y'imbwa arizo zituma bishoboka.

Ibi bituma imbwa zikora icyo abashakashatsi bita "imvugo y'ibitsike" igereranywa n'uburyo abantu bashobora nabo gukoresha batanga ubutumwa.

Dr Juliane Kaminski wo muri Kaminuza ya Portsmouth mu Bwongereza, akaba ari n'umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, avuga ko "hari ubwo imbwa zikoresha amaso yazo, zigasa n'izerekana ko zishaka kwitabwaho na muntu".

Kunyeganyeza uriya mubiri uri ku maso yazo ngo bisa cyane n'uko umuntu abigenza iyo nawe ababaye.

Dr Juliane avuga ko hari ubwo badashobora kubyitaho, ariko bagashingira kuri iyo ndoro nshya y'imbwa kugira ngo basubize bimwe mu byo yifuza nko kuyigaburira.

Ati: "Hari ibimenyetso bihagije ko hari umubiri wiyongereye ku maso y'imbwa utuma abasha kuzamura ibitsike kuva imbwa zatangira kubana n'abantu".

Aba bahanga bavuga ko izi mpinduka mu isura y'imbwa zagiye zibaho kuva mu myaka ibihumbi byinshi ishize imbwa zibana n'abantu.

Porofeseri Bridget Waller wo kuri Kaminuza ya Portsmouth avuga ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bigaragaza "akamaro k'isura mu gukurura umuntu, ndetse n'imbaraga z'ubutumwa bw'isura mu biganiro by'abantu".