Ibitekerezo by'abatwandikiye ku kiganiro ku mirwano i Minembwe
Ntibishobora gukina mu cuma cawe

Imvo n'Imvano ku bitekerezo by'abatwandikiye ku kiganiro ku mirwano i Minembwe muri Kongo

Uyu munsi Imvo n'Imvano iraha umwanya abatwandikiye batanga ibitekerezo ku kiganiro twabagejejeho ku itariki ya 8 y'uku kwezi kwa gatandatu, cyavugaga ku mirwano yaberaga mu karere ka Minembwe kari mu ntara ya Kivu y'amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Iyo mirwano yabaga hagati y'amoko y'abanyamulenge, ababembe, abafureru n'abanyendu.

Hari abavuga ko intandaro yayo ngo yavuye ku iyicwa ry'umuyobozi w'abanyendu witwa Kawaza Nyakwana, wishwe ku itariki ya 4 y'ukwezi gushize kwa 5, maze amoko atangira gusubiranamo, atwika imihana ibarirwa mu mirongo, hapfa n'abantu bataramenyekana umubare neza kugeza ubu.

Nubwo iyo mirwano isa n'iyahosheje, yasize iheruheru iyo miryango. Igera ku bihumbi 32 yateshejwe izabo mu karere ka Minembwe, naho igera ku bihumbi 40 iteshwa izabo mu karere ka Fizi na Uvila.

Abategetsi baho bavuga ko benshi batangiye gusubira iwabo, ariko imitwe yitwaje ibirwanisho yari muri ako karere ngo iracyahari nubwo yahungiye mu mashyamba yaho kubera ingabo za Congo, FARDC, zaje kugarura umutekano aho. Ingabo za Congo zivuga ko zirimo gutegura igitero simusiga kuri iyo mitwe irimo n'iy'abanyamahanga.

Icyo gihe abatumire bacu bari Gad Mukiza Nzabinesha, umuyobozi w'akarere ka Minimbwe, Kaluba Pierrot, umuyobozi w'ubwoko bw'abanyendu, Nyamuhombeza Ombe, Umunyecongo uri muri Finland ukomoka i Bukavu mu ntara ya Kivu y'amajyepfo akaba akurikirana ibibera mu gihugu cye.

Twarikumwe kandi na Jean Paul Turayishimye, umuvugizi w'ihuriro nyarwanda RNC.

Abatwandikiye rero bifuje ko tubahuza na bamwe mu bari muri iki kiganiro, Gad Mukiza Nzabinesha na Pierrot Kaluba.

Aba bagabo bombi bemeye gusubiza ibibazo by'abatwandikiye.

Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Félin Gakwaya.