Abana basakuza bo ku ishuri ribanza ryo mu Buholandi babujijwe gukinira ku kibuga

Ibyapa nk'ki byazengurukijwe icyo kibuga cyo gukiniraho, mu rwego rwo gushyigikira abo banyeshuri Uwufise ububasha kw’isanamu NICK DE GRAAF
Image caption Ibyapa nk'ki byazengurukijwe icyo kibuga cyo gukiniraho, mu rwego rwo gushyigikira abo banyeshuri

Ikibuga cyo gukiniraho cy'ishuri ribanza ryo mu Buholandi cyategetswe gufunga kubera ko abanyeshuri bagikiniraho basakuza birenze urugero.

Iryo shuri ribanza ryitwa De Buut ryo mu mujyi wa Nijmegen, ryahawe igihe cyo kugera mu mpera y'uku kwezi kwa karindwi ngo ribe ryahagaritse abo banyeshuri ntibongere kuhakinira, bitaba ibyo rigacibwa amande y'ama-Euro 10,000 (arenga miliyoni 10 mu mafaranga y'u Rwanda).

Abatuye aho iryo shuri riherereye binubiye ko iyo abo bana bari gukina, basakuza bakarenza ikigero cy'urusaku ntarengwa cya desibeli ('decibel') 70 mu bice bituwemo n'abantu.

Abategetsi bapimye urwo rusaku rw'abo bana iyo bakina basanga rugera kuri desibeli 88.

Icyemezo cyo kubuza abo banyeshuri gukina ntikivugwaho rumwe. Abantu barenga 4000 bamaze gushyira umukono ku nyandiko isaba ubutegetsi bw'akarere iryo shuri riherereyemo kwisubiraho bugafungura icyo kibuga kimaze imyaka 40.

Ikinyamakuru Volkskrant cyo muri icyo gihugu gisubiramo amagambo ya Janneke Colsen, umuyobozi w'iryo shuri, agira ati: "Ni ibintu bitumvikana na busa, kandi rwose birimo kurenganya abana".

"By'umwihariko muri iki gihe, aho duhora tubwirwa ko abana bagomba kujya hanze bagakora imyitozo ngororangingo kurushaho".

Madamu Colsen yongeyeho ko ubuyobozi bw'ishuri bwari bwaragerageje kugusha neza abaturage baturanye naryo, harimo no kwimurira mu ishuri amasomo ajyanye no kuririmba.

Abana bo mu Buholandi bahora baza mu ba mbere mu bishimye cyane ku isi, nkuko bikubiye mu byegeranyo by'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku bana (UNICEF).

Impamvu zitangwa zibatera kwishima harimo nuko iyo bakiri bato bashyirwaho igitsure gicye ku bijyanye n'amasomo, ahubwo hakibandwa ku kwigira mu mikino itandukanye.

Ibindi bisa n’ibi