Inyeshyamba zishe abantu icyenda mu bitero muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Umutwe wa ADF wakoresheje imihoro mu kwica abantu mu duce twa Oicha na Eringeti mu majyaruguru ya Beni.

Abategetsi muri Repubulika Ya Demokarasi ya Congo baravuga ko abantu icyenda, barimo n'abana benshi, bishwe igihe inyeshyamba zagabaga ibitero mu mirenge ibiri iri mu burasirazuba bw'igihugu.

Ku wa Mbere mu masaha ya nijoro, inyeshyamba z'umutwe wa Allied Democratic Forces, ADF, zakoresheje imihoro mu kwica abantu mu duce twa Oicha na Eringeti turi mu majyaruguru y'umujyi wa Beni.

Abatuye aho baravuga ko izo nyeshyamba zari zababuriye ko hagiye kuba ibitero ariko impamvu yambyo ntiramenyekana.

Kuva icyo gihe abantu benshi babarirwa mu majana bahunze ako gace.

ADF nta murongo uhamye wa politike ifite ariko bivugwa ko mu minsi ishize washinze ubufatanye n'umutwe wa kiyisilamu, Islamic State.

Ibindi kuri iyi nkuru