Ethiopia irashaka kwesa umuhigo mu gutera ibiti

Bimwe mu biro bya leta byafunzwe kugirango abakozi ba leta babashe kwitabira iki gikorwa
Image caption Bimwe mu biro bya leta byafunzwe kugirango abakozi ba leta babashe kwitabira iki gikorwa

Abategetsi bo muri Ethiopia barashaka kwesa umuhigo mu gutera ibiti miliyoni 200 mu munsi umwe.

Ministri w'intebe, Abiy Ahmed, niwe uyoboye uyu mushinga ugamije kugabanya ingaruka z'igabanuka ry'amashyamba n'ihindagurika ry'ibihe muri iki gihugu gikunze kwibasirwa n'uruzuba.

Bimwe mu biro bya leta byafunzwe kugirango abakozi ba leta babashe kwitabira iki gikorwa.

Umuryango w'abibumbye uvuga ko ubutaka buteweho amashyamba muri Ethiopia ubu busigaye ari 4% by'ubutaka bwose ugeranyije na 35% mu ntangiriro z'ikinyejana cya 20.

Image caption Ministri w'intebe Abiy yitabiriye icyo gikorwa cyo gutera ibiti.

Bwana Abiy yatangije icyo gikorwa cyo gutera ibiti muri gahunda y'umushinga we wo kurengera ibidukikije wibanda ku hantu 1000 hirya no hino mu gihugu.

Ikigamije ni ugutera ibiti bingana na miliyari enye.

Umunyamakuru wa BBC Kalkidan Yibertal uri Addis Ababa avuga ko hashize iminsi ku bitangazamakuru bya leta hanyuraho amavidewo yo gukangurira rubanda gutera ibiti no kubyitaho.

Umuhigo wo gutera ibiti byinshi mu munsi umwe ufitwe n'igihugu cy'Ubuhinde cyakoresheje abakoranabushake ibihumbi 800 mu gutera ibiti birenga miliyoni 50 muri 2016.

Abanenga Abiy Ahmed baravuga ko iki gikorwa kigamije kurangaza abaturage ku byerekeranye n'ingorane leta ye ifite zirimo n'amakimbirane ashingiye ku moko yatumye abantu bagera kuri miliyoni ebyiri n'igice bata amago yabo.

Ibindi bisa n’ibi