Ikiganiro ku ruhara rw'abimukira mu guteza imbere abavandimwe basize mu bihugu bakomokamo
Ntibishobora gukina mu cuma cawe

Ikiganiro ku ruhara rw'abimukira mu guteza imbere abavandimwe basize mu bihugu bakomokamo

Kino kiganiro cerekeye uruhara rw'abimukira bakomoka cyane cyane mu burasirazuba bw'afurika batuye mu bihugu by'uburayi, mu guteza imbere abavandimwe basize inyuma mu bihugu bakomokamo muri rusange.

Ibihugu bikennye kenshi bigira gahunda zinyuranye zo kubyinjiriza amafaranga y'amanyamahanga, mu yandi magambo "amadevize" biba bikeneye kugira ngo byiteze imbere no kugura ibicuruzwa mva ruganda biba bikeneye. Gahunda zikunze kuvugwa ni nko guteza imbere ubuhinzi bw'ibihingwa ngenga bukungu, amabuye y'agaciro, ubukurerugendo n'ibindi. Ariko umusanzu w'abaturage b'ibyo bihugu batuye mu mahanga, cyane cyane i Burayi no muri Amerika ntukunzwe kuvugwa, nyamara urakomeye.

Urugero rwa hafi, n'igihugu cya Uganda. Leta y'icyo gihugu imaze kubigira akamenyero ko mu ngengo y'imari ya buri mwaka, iteganya amafaranga azinjira mu gihugu avuye ku Banya-Uganda batuye hirya no hino ku isi. Imibare ya leta ya Uganda iragaragaza ko hagati y'umwaka wa 2006 na 2012, umusanzu w'abimukira b'icyo gihugu mu musaruro mbumbe w'icyo gihugu- GDP- wanganaga na 4.2 %.

Dufatiye kubiri mu cegeranyo ca Bank y'isi co mu 2018, Kenya iza ku mwanya wa kane na miliyari 1 na miliyoni 811, inyuma ya Nigeria, Senegal na Ghana; ku mwanya wa 5 hakaza Uganda na miliyari 1 na miliyoni 182. u Rwanda rwakiriye miliyoni 184 mu mwaka wa 2017 naho u Burundi bwakira miliyoni 34 muri uwo mwaka nyine wa 2017.

Benshi muri abo bimukira bohoreza ayo mafaranga babize icyuya kuko bakora akazi gakomeye cyangwa gasuzuguritse bakavukire baba badashaka gukora. Hari ndetse n'abakora amasaha menshi cyangwa akazi karenze kamwe kugira ngo baramire abo basize inyuma, cyangwa babone igishoro, cyangwa bubake amazu y'agaciro.

Imvo n'imvano, irabagaragariza ko hari ababigeraho n'uko ibihugu bibyungukiramo. Ariko nanone, irabagaragariza ko ari nta byera ngo de kuko hari ababihomberamo bikabaviramo kwiyahura abandi bagatandukana n'imiryango yabo cyangwa inshuti zabo. Kaze muri kino kiganiro mwateguriwe na Félin Gakwaya.