Hemejwe ko Robert Mugabe azashyingurwa mu irimbi ry'intwari

Ejo ku wa kane abantu babarirwa mu bihumbi bateraniye ku kibuga cy'umupira w'maguru cy'i Harare basezera ku murambo wa Bwana Mugabe Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Ejo ku wa kane abantu babarirwa mu bihumbi bateraniye ku kibuga cy'umupira w'maguru cy'i Harare basezera ku murambo wa Bwana Mugabe

Umuryango wa Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe wabwiye BBC ko azashyingurwa mu irimbi ry'intwari mu murwa mukuru Harare.

Leo Mugabe, mwishywa we akaba n'umuvugizi w'umuryango, yavuze ko itariki yo kumushyingura yo itaramenyekana.

Mbere y'ibyo, ku cyumweru hazaba umuhango kuri iryo rimbi rya leta ryagenewe intwari, ukurikirwe n'undi muhango uzabera mu cyaro cya Kutama aho Bwana Mugabe avuka.

Impande zombi - leta ya Zimbabwe n'umuryango wa Bwana Mugabe - kugeza ejo ku wa kane ntizumvikanaga ku hantu uyu wategetse iki gihugu mu gihe cy'imyaka 37 azashyingurwa.

Bwana Mugabe yapfuye ku itariki ya 6 y'uku kwezi kwa cyenda afite imyaka 95 y'amavuko, apfira mu bitaro byo muri Singapour aho yari amaze amezi yivuriza.

Umurambo we ubu uruhukiye ku kibuga cy'umupira w'amaguru cya Rufaro kiri i Harare, aho ukomeje gusezerwaho guhera ejo ku wa kane.

Nyuma y'urupfu rwe, Perezida Emmerson Mnangagwa yatangaje ko Bwana Mugabe ari intwari y'igihugu, avuga ko rero akwiye gushyingurwa mu irimbi ry'intwari.

Ibindi bisa n’ibi