Amategeko arenga 1000 y'igihe cy'ubukoroni yakuweho mu Rwanda
Ntibishobora gukina mu cuma cawe

Amategeko arenga 1000 y'igihe cy'ubukoroni mu Rwanda yavanyweho

Urwanda rwavanyeho amategeko arenga igihumbi yashyizweho ku gihe cya gikolonize.

Rimwe muri aya mategeko ryemereraga Kiliziya kugira ubutaka bunini naho irindi rikaba ryarabuzaga abantu gutanga inzoga ku mwenda.

Leta y'Urwanda ikaba ivuga ko yasanze ayo mategeko atakijyanye n'igihe, amwe akaba ntacyo akimaze naho ayandi ngo akaba yarashyizweho ku nyungu z'abakoloni aho kuba inyungu z'abanyagihugu.

Jacques Niyitegeka yavuganye na Evode Uwilingiyimana, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera.

(Umva ikiganiro cyabo aho hejuru)

Ibindi bisa n’ibi