Rwanda :Birakekwa ko abarwanyi ba FDLR bateye bakica abantu

Abaturage bavuga ko abateye baturutse mu mashyamba yo mu birunga Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Abaturage bavuga ko abateye baturutse mu mashyamba yo mu birunga

Abantu bitwaje intwaro bateye mu Rwanda mu mirenge ya Musanze na Kinigi mu majyaruguru y'u Rwanda bica abantu barenga 10 nk'uko bamwe mu bahatuye bababwiye BBC.

Ubu bwicanyi bwabaye mu masaha y'ijoro ryakeye ahagana saa yine mu karere ka Musanze mu tugari twa Kabazungu mu murenge wa Musanze n'akagari ka Kaguhu mu murenge wa Kinigi.

Abaturage bavuga ko bakeka ko ari inyeshyamba za FDLR zaturutse mu birunga.

Polisi y'u Rwanda yasohoye itangazo imenyesha ko abateye ari "abagizi ba nabi bishe abantu umunani(8), batandatu muri bo bicishijwe intwaro gakondo naho babiri(2) babarashe"

Umutwe wa FDLR ntacyo uratangaza kugeza ubu ku bivugwa.

Abaturage bavuga ko habaye imirwano n'abasirikare b'u Rwanda aba bateye bagahungira mu mashyamba y'ibirunga.

Aloys Niyibizi umuyobora umurenge wa Musanze hamwe mu habereye ubu bwicanyi yabwiye BBC ko abateye ari abantu bashakaga ibyo kurya.

Agira ati: Aho bagiye gushaka ibiryo mu ngo z'abaturage hari abo bishe ntabwo turamenya ngo ni bangahe.

"Ingabo kuko arizo zibirimo natwe turi kugendana nazo dutegereje ko batubwira uko bihagaze tugatanga amakuru yuzuye".

Polisi y'u Rwanda ivuga ko abakoze ibi bakomeje gushakishwa.

Mu mwaka ushize muri aka gace k'ibirunga hagiye habera imirwano hagati y'ingabo z'u Rwanda n'inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw'u Rwanda.

Ibindi bisa n’ibi