Rwanda: Umugore warokotse ubwicanyi bw’i Musanze avuga uko bishe umugabo we

Abishwe kuwa gatanu nijoro bashyinguwe ku mugoroba wo kuri iki cyumweru Uwufise ububasha kw’isanamu BBC GAHUZA
Image caption Abishwe kuwa gatanu nijoro bashyinguwe ku mugoroba wo kuri iki cyumweru

Icyitonderwa: Iyi nkuru irimo ubuhamya bushobora gukomeretsa

Ku mugoroba w'ejo ku cyumweru mu gushyingura muri rusange imirambo y'abaturage bishwe mu gitero cy'inyeshyamba cyabaye ku wa gatanu nijoro umugore warokotse yavuze ko bishe umugabo we n'abana babiri bakabagira intere we agakizwa n'amaguru.

Polisi y'u Rwanda yatangaje ko abamaze guhitanwa n'iki gitero ari 14, ivuga kandi ko inzego z'umutekano zishe abantu 19 mu bagabye iki gitero zigafata mpiri batanu.

Mu gushyingura abazize iki gitero hari abategetsi banyuranye n'abayobozi b'ingabo benshi.

Imiryango imwe yiciwe abantu barenze umwe muri ibi bitero, ababikoze bishe abantu aho bagendaga bica, mu kagari ka Kabazungu mu murenge wa Musanze ni hamwe mu ho bateye bakica benshi.

Imirenge ya Musanze na Kinigi yagabwemo ibi bitero yegereye ishyamba rya pariki y'ibirunga ku ruhande rw'u Rwanda.

Umugore umwe watanze ubuhamya yavuze ko hari nka saa mbiri n'igice z'ijoro maze telefone zigacicikana ko kuri 'centre' begeranye bari kwica abantu.

Avuga ko bahise basohoka mu nzu zabo ngo bajye kubwira abanyerondo amakuru bamenye. Umuyobozi w'umudugudu ngo yahise ababwira ati 'nimujye mu ngo zanyu mukinge mukomeze'.

Ati: "Mu gihe turi kwinjira mu nzu tubona ikirongo cy'abasirikare bavuga ngo 'nimugume aho turabatabaye'.

"Baraza baradukusanya twese batangira kubaza ngo aho munzu ducuruzamo ibiki".

Ngo bahise binjira muri za 'boutiques' bafata ibiribwa, ibinyobwa barabisohora ndetse babwira abaturage kubaha telefone zabo.

Arakomeza ati: "Nuko abagabo bari bicaye impande yacu batangira kubakubita inshyi, umugabo wanjye baramufata batangira kumukubita isuka mu mutwe, abana banjye babiri bari inyuma ye nabo batangira kubakubita amasuka.

"Sinzi ukuntu nanyereye nca inyuma yabo bari kurwanira ibintu na telefone, ndiruka njya hariya muri Nyarubande".

Uyu mugore avuga ko yagumye aho mu bihuru aba ari naho amara ijoro ryose mu gitondo asubira kureba uko byagenze.

Uwufise ububasha kw’isanamu BBC GAHUZA
Image caption Hari imiryango imwe usanga yariciwe abayo barenze umwe

Ati: "Narahageze nsanga umurambo w'umugabo wanjye imbere y'umuryango, barambwira bati 'abana bawe bo bari bagihumeka babajyanye ariko umwe ashobora gupfa.

"Nakomeje kubaza amakuru bambwira ko umwe bamujyanye CHUK undi ari mu Ruhengeri [ku bitaro]".

Bari benshi kandi bafite imbunda

Isaac Niyonshuti nawe yarokotse mu buryo nk'ubw'uyu mugore wo mu gace begeranye, yabwiye BBC ko bagize batya bakabona abantu bambaye ibya gisirikare bitandukanye babagezemo muri 'centre'.

Ati: "Badusabye gusohoka twese batwicaza hamwe, abagore, abana, abagabo maze batangira gusahura amaduka bibanda cyane ku biribwa.

"Barangije batwahukamo, kuko bari banafite udusuka bita udukonzo, bafata uwa mbere barakubita, ubwo ndavuga nti ntakundi ni ukutwica.

"Nabaye nkubimburira abandi ndasimbuka uwari undi imbere mukubita umutwe asa nk'ubaraye ndiruka, abandi bamwe nabo bahita babona uko biruka".

Niyonshuti ucuruza kuri iyi centre bita 'Mu kajagari' avuga ko yagiye kwihisha mu birayi ariko azi ko asanga umugore we n'abasigaye aho bose babishe.

Ati: "Nuko barangije bikorera ibintu baragenda, abaturage ni bo bageze hano mbere basanga ni imirambo, numva abantu bari kurira cyane kubera kubona imirambo y'ababo.

"Nanjye ndaza nsanga umugore wanjye yarokotse yanahageze".

Ubwoba buracyari bwose

Niyonshuti avuga ko abateye hano iwabo aho bita "Mu kajagari" bari abantu bagera kuri 40 buri wese afite imbunda abandi bamwe bafite udufuni n'inyundo.

Avuga ko bari bambaye imyenda ya gisirikare idasa, inkweto n'ingofero bishaje.

Uwufise ububasha kw’isanamu BBC GAHUZA
Image caption Abaturage bavuga ko bagifite ubwoba, abategetsi babizeza ko umutekano wagarutse

Ati: "Ibintu ntabwo bimeze neza, turi kurya ntibijye ku mubiri, dufite ubwoba ko bagaruka noneho n'uwabacitse bakaba bamwica, umuntu ari kuryama ataryamye.

"Turasaba leta ko baturindira umutekano, bakanadufasha ibijyanye n'ubushobozi nk'ubu iyi 'boutique' yanjye ni yo yari intunze none urabona ko ari nk'aho nta gisigayemo".

Niyonshuti avuga ko muri 'boutique' ye basahuyemo ibintu by'agaciro kari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni imwe n'igice y'u Rwanda.

Guverineri w'intara y'Amajyaruguru Jean Marie Vianney Gatabazi yabwiye abaturage ko badakwiye kugira ubwoba kuko ingabo zibarindiye umutekano kandi zakurikiranye abakoze ibi.

Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe iterambere - kinashinzwe ubukerarugendo - cyasohoye itangazo rivuga ko ibikorwa by'ubukerarugendo bikomeje bisanzwe kuko inzego z'umutekano zawugaruye.

Abaturage bavuga ko bakeka ko ari inyeshyamba za FDLR zaturutse mu birunga.

Umutwe wa FDLR ntacyo uratangaza kugeza ubu ku bivugwa, bamwe mu bafashwe bashinjwa gukora iki gitero berekanywe bavuga ko ari abo muri FDLR.

Ibindi bisa n’ibi