Rwanda :Abagore batwite i Kigali bishimiye siporo yabo by’umwihariko

Abagore batwite Uwufise ububasha kw’isanamu BBC GAHUZA
Image caption Abagore batwite mu byiciro bitandukanye, abafite imyenda ya siporo n'abatayifite bitabiriye iyi myitozo

Yvette KABATESI/ BBC Gahuzamiryango i Kigali

Abagore barenga 100 batwite bo mu mujyi wa Kigali bitabiriye siporo y'umwihariko yabagenewe muri weekend ishize, ni ubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire ku bushobozi bw'umubiri w'umugore utwite.

Mukasa Nelson ayobora umuryango utegamiye kuri leta witwa "Children and Youth Organisation" wateguye iyi sipor, avuga ko abagore batwite bakeneye kumenya ko nabo bagomba gukora siporo.

Ati: " Ntibakwiye kumva ko bagomba kwicara amezi icyenda...akajya kukazi akicara yarangiza akajya mu rugo akicara, bigira ingaruka nyinshi kuri we na wa mwana uri munda ntabwo aba ameze neza".

Mukasa wariho atoza aba bagore, avuga ko hari abagore benshi ndetse n'abagabo bumva ko umugore agitwita atagomba gukora siporo.

Dr Jean Nyirinkwaya, umuganga w'indwara z'abagore mu mujyi wa Kigali avuga ko ahubwo gukora siporo abisaba abagore bose batwite akurikirana.

Ati: "Umubyeyi utwite ntagomba kumva ko abaye indembe, hoya. Agomba gukora imyitozo nko kugenda n'amaguru, kurambura umubiri, koga, kuko nta ngaruka zigira".

Uwizeyimana Libérée atwite inda y'amezi umunani, yari amaze gukora urugendo no kurambura umubiri hamwe n'abandi, yabwiye BBC ko ananiwe rwose ariko yumva anishimye.

Ati: "Ndananiwe cyane kuko ntabwo nari nsanzwe ngenda urugendo rungana gutya ariko byamfashije no gukorana n'abandi,ni ibintu byiza".

Uwufise ububasha kw’isanamu BBC GAHUZA
Image caption Abateguye iyi siporo bavuga ko izakomeza kujya ibaho

Mukasa avuga ko hariho imyumvire ko umugore utwite umubiri we uba ntacyo ushoboye, ibi ngo bigatuma nawe ashobora kubyumva gutyo kandi bikamugiraho ingaruka.

Ati: " Twasanze rero nubwo yaba atwite akwiye kugira ubwisanzure kandi akumva ko ashoboye nk'abandi. Abagabo nabo bakwiye guhindura imyumvire ku mugore utwite".

Mukasa avuga ko imyitozo babakoresha yoroheje kandi nta ngaruka igira yaba ku utwite inda ntoya cyane cyangwa ifite inda nkuru.

Amezi icyenda ntiyapfuye ubusa muri siporo ku mugore witwa Ennis-Hill - umwongerezakazi watwaye imidari olempike mu 2012 - ubwo mu 2014 yasamye ntiyongere kwitabira amarushanwa.

Icyo gihe yabwiye BBC ko mu gihe cyo gusama yakoraga imyitozo yoroheje, amaze kubyara asubira mu myitozo isanzwe mu 2016 atwara umudari wa zahabu mu mikino olempike ya Rio de Janeiro.

Uwufise ububasha kw’isanamu BBC GAHUZA
Image caption Nyuma y'urugendo bakoze i Remera mu mujyi wa Kigali bakoze n'imyitozo ngororamubiri

Dr Nyirinkwaya avuga ko siporo ku mugore utwite ituma amaraso atembera neza, amaguru ntabyimbe n'umuvuduko w'amaraso ntiwiyongere.

Ati: "Igihe umubyeyi akora siporo, agira imbaraga ku nyama zo ku nda, igihe agomba gusunika umwana akabishobora. Udakora siporo ibise iyo bije yumva yihebye agatangira kurira asaba ngo bamubage".

Ruth Ntukabumwe wari waje muri iyi siporo, atwite inda iri mu gihembwe cya gatatu ati: "Iki ni igikorwa cyiza, siporo urayikora ukumva urishimye, umwana nawe agakina ukumva umerewe neza".

Uwufise ububasha kw’isanamu BBC GAHUZA
Image caption Nyuma y'iyi siporo, Ruth avuga ko yumva yishimye kandi n'umwana ari gukina neza