Uburusiya bwavaniyeho Afrika umwenda ungana na miliyari 20 z'amadolari
Ntibishobora gukina mu cuma cawe

Uburusiya bwavaniyeho Afrika umwenda ungana na miliyari 20 z'amadolari

Inama yahuzaga Uburusiya n'ibihugu bya Afurika yatanze umusaruro ku bihugu byazahajwe n'imyenda mu gihe Perezida Vladimir Putin yatangaje ihanagurwa ry'umwenda wa miliyari 20 z'amadolari ibi bihugu byagurijwe mu gihe cya Leta zunze ubumwe z'abasoviyeti.

Ihanagurwa ry'uyu mwenda ryakiranywe umujinya n'uburakari mu Burusiya, abaturage benshi bavuga ko amaleta ya Afurika agomba kwishyura umwenda yafashe.

Inama nk'iyi ya mbere ihuje Uburusiya n'ibihugu bya Afurika yakoranyije abategetsi b'ibihugu barenga 50 i Sochi, mu ntego yo kwimakaza umubano w'ubukungu hagati y'impande zombi.

BBC yashatse kumenya icyo iyi nama ivuze mu buryo bugari, maze ivugana na Joseph Ngarambe, impuguke mu rwego rw'ubukungu.

Atangira asobanura ikiri inyuma y'impamvu Uburusiya bushaka kwiyegereza Afurika cyane.