Abashakashatsi bakoze umusarani unyerera cyane ariko uzigama amazi

Abashakashatsi bavuga ko amazi akoreshwa buri munsi mu gusukura ubwiherero ku isi bumaze gukoreshwa, aruta inshuro esheshatu ayo umugabane w'Afurika ukoresha yose Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Abashakashatsi bavuga ko amazi akoreshwa buri munsi mu gusukura ubwiherero ku isi bumaze gukoreshwa, aruta inshuro esheshatu ayo umugabane w'Afurika ukoresha yose

Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bavuga ko bakoze ubwiherero bugezweho bunyerera cyane bushobora gufasha mu kuzigama amazi menshi ku isi.

Abo bahanga muri siyansi bo kuri Kaminuza ya Penn State bavuga ko ubwo bwiherero bugabanya amazi amenwamo iyo umuntu amaze kubukoresha ku kigero cya 90%.

Bavuga ko ubwo bwiherero bunarinda ko udukoko two mu bwoko bwa 'bactéries' tuwororokeraho ndetse bukagabanya n'umunuko uterwa natwo.

Umuti batera muri ubwo bwiherero, unyerereza cyane kurusha uwa Teflon, wagirwaho ingaruka n'inkari bigasaba ko wongera guterwa nyuma yo gukoresha ubwiherero hafi inshuro 50.

Abashakashatsi bizeye ko ubwo buvumbuzi bwabo bushobora gufasha mu kugabanya ingano y'amazi akoreshwa mu bwiherero. Buri munsi, amazi arenga litiro miliyari 141 akoreshwa ku isi mu bwiherero.

Nkuko abo bashakashatsi babivuga, amazi akoreshwa buri munsi mu gusukura ubwiherero bugezweho ku isi bumaze gukoreshwa, aruta inshuro esheshatu ayo umugabane w'Afurika ukoresha yose hamwe.

Ubushakashatsi bwabo bwatangajwe mu kinyamakuru cy'ubushakashatsi cya Nature Sustainability.

Tak-Sing Wong, umwarimu wigisha ibyo gukora ibyuma kuri Kaminuza Penn State, yabwiye ikinyamakuru cy'iyo kaminuza ko ubwo bwiherero ahanini bushobora "kwisukura ubwabwo".

Ati: "Umunuko w'ubwiherero ntabwo ubangamira ababukoresha gusa, ahubwo unateza impungenge zikomeye z'ubuzima".

Yongeyeho ati: "Intego yacu ni ugushyira ku isoko ikoranabuhanga rihindura ubuzima kugira ngo buri wese abibonemo inyungu".

Ibindi bisa n’ibi